Yanditswe kuya 2017-11-06 06:38:04
Amafoto y’umunsi : Uko biba byifashe hirya no hino ku bibuga by’indege
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 15812

Mu buzima bwa buri munsi bwa muntu hirya no hino ku isi yitabaza inzira y’ikirere ashaka kwegera abe, gutsura ubuhahirane, mu bukerarugendo ndetse n’izindi mpamvu zigiye zitandukanye zishobora gutuma umuntu yiyambaza indege ngo abashe kujya mu cyerekezo kimwe ava mu kindi bimworoheye.

Ku Isi hose ku munsi umwe habarurwa ingendo z’indege zibarurirwa ku bihumbi magana atatu byibuze mu gihe cy’amasaha 24 bityo bikaba byakumvikanisha uruhare rw’ingendo zo mu kirere ku mibereho y’ikiremwamuntu.

Nubwo imico y’abantu ku isi igiye itandukanye gusa amwe mu mafoto ikinyamakuru INGUFU twabakusanyirije arabasha kuguha ishusho y’ibihe bitandukanye y’ubuzima bwa muntu ku kibuga cy’indege.

Aba bo batonze umurongo ku muryango bategereje indege iri buze kubatwara

Yasabye umwana we ko yaryama ku muzigo we ngo batabasha kuburana kubera urujya n’uruza ku kibuga cy’indege

Abagabo bagufi bari kugerageza gushitura indege nkuko babikora ku modoka ngo ibashe guhaguruka

Bategereje isaha bari buhagurukireho biyemeza kurara ku kibuga cy’indege

Agatotsi kabibye bategereje indege iri bubatware mu kwezi kwa buki

Paris Hilton na Britney Spears nubwo ari ibyamamare ntibibababuzwa gusakwa cyo kimwe nk’abandi bagenzi bose mbere yo kurira indege

Aha ho hagenewe gusezeranaho hagati y’ugiye mu rugendo n’abamuherekeje bakaba badakwiye kurenza iminota 3 basomana

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO

Uko ubyumva Otakuri Kurimwo.Nibinyomagusa.Abagabo Bagufi Basunika Indege !Haaa !!

Kazonkiza felix

Ingenzi birazigora mu ngendo

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru