Yanditswe kuya 2017-11-06 08:38:48
Umuhanzi Donado ashobora kuba atangiye urugendo muri muzika
Ibitekerezo:  4 Abayisuye: 539

Umuhanzi Donado ukora injyana ya Rnb na HipHop akomeje urugendo muri muzika kuburyo n’ibimenyeshamakuru byo muri East Africa byatangiye kumwandikaho kubera indirimbo akomeje gushira hanze zifite itandukaniro aho yaje kwandikwa mu kinyamakuru gikorera mu gihugu cya Tanzania (Bongo Top10) kimenyerewe mu kwandika inkuru z’imyidagaduro muri East Africa.

Uyu muhanzi akaba amaze gukora indirimbo zitandukanye arizo zikomeje kumwubakira izina muburyo bwihuse ndetse akaba akomeje gukora ibitaramo bitandukanye hano mu Rwanda hamwe n’abahanzi nka JayPolly n’abandi batandukanye ndetse akaba afitanye igitaramo n’umuhanzi Social Mula kuburyo ubona ko indirimbo ze zikunzwe nabatari bakeya.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’Ingufu.com yatangaje ko kuba akomeje gukurura imitima ya benshi ari bimwe mu bimutera imbaraga zo gukora bityo rero akaba abona ko afite impano yo kuririmba bityo akaba yiteguye kuyigaragariza abanyarwanda ubu akaba aheruka gukora indirimbo My Life yakunzwe na benshi ndetse akaba agiye gushyira hanze indirimbo yitwa Turakizwa na leta ikaba igiye kujya ahagaragara muri ikicyumweru.

Yanditswe na Salomo George


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
tuyisenge jmv from list

ndumva aribyiza cyane kdi nugushyiramo ingufu numuhate byose bigerwaho nta limit kbsa urukundo kumpanoyawe toto

ni ervan

komeza ubikore tukurinyuma

Theophile

courage muvandimwe nabandi nuko batangiye.I will be your manager

FORCE NIGGER

KOMEREZAHO MUXAZA KUKO URASHOYE GUXA USHYIREMO INGUFU WEREKANE ITANDUKANIRO HAGATI ya muzikam yabanje niyo uzanye ubu

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru