Yanditswe kuya 2017-11-06 21:55:27
Umugabo yakoreye indege hejuru y’inzu
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 3353

Mu myaka irindwi ishize uwitwa Amol Yadav yatangaje ko arimo gukorera indege hejuru y’inzu ye Mu mugi wa Mumbai, aha ni mugihugu cy’Ubuhinde.
Inshuti za hafi z’uyu mugabo zamubajije uko azamanura hasi iyi ndege kugira ngo ayuzuze neza. Amol Yadav yabasubije ko nawe atazi uko azabigenza. Uyu mugabo wakoze iyi ndege asanzwe ari umupiloti w’indege za moteri 3.

Amol arigukora indege ifite imyanya itandatu
Uyu mugabo yiyemeje kujya azamura ibikoresho hejuru y’iyi nzu igeretse gatanu, iyi ndege yashizwemo moteri yakuwe hanze y’ubuhinde ikaba ipima ibiro 180.

Iyi ndege ya moteri imwe yujujwe muri Gashyantare mu mwaka ushize, iyi ndege ifite imyanya itandatu. Yadav yatangaje ko iyi ndege ariyo ya mbere yakorewe mu rugo muri iki gihugu cy’Ubuhinde.

Indege ikorerwa igeragezwa
Yakomeje avuga ko moteri iri muri iyi ndege ifite ubushobozi bwo kuguruka kugera mu birometero 13000 ndetse ikaba ifite na moteri ishobora kubika amavuta yakoresha mu birometero 2000 .
Yadavu yasabye leta uburenganzira bwo kwerekana iyi ndege gusa leta iramwangira ivuga ko nta mwanya uhagije uhari iyo ndege yagaragarizwaho gusa inhuti ze magara zimufasha kubona umwanya.
indege irigukorerwa hejuru y’inzu
Guverinoma yageze aho iramwemerera ihita inategura umunsi mukuru wo kuzamurika ibikoresho byakozwemo iyi ndege.

Yadavu yagize ati” twabanje gutandukanya iyi ndege kugira ngo tubone uburyo tuyigeza aho turibuyigaragarize, ibi byose kwari ukugira ngo isi yose yihere amaso.”

Kugira ngo iyi ndege bayimanure hasi babanje kuyikuramo moteri bavanaho n’amababa barangije ibice bisigaye babimanuza inyururu.

Indege yamaze kugera kukibuga cya Mombai
Uyu mugabo akimara kwemererwa kugaragaza iyo ndege we n’abakanishi be byabatwaye amasaha 3h kugira ngo bayiteranye bundi bushya ibirori bimaze gutangira abantu benshi bashimishijwe n’iyi ndege banatangarira ubuhanga bwa Yadav, bi birori byari byiganjemo abayobozi bashinzwe ingendo zomu kirere ndetse n’abacuruzi.

Uyu mugabo leta yahise imwemerera ubutaka bwa hekitare 157 bwo kubakamo uruganda rwo kujya akora indege zishobora gutwara abagenzi 19.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Bernadette Ngasabyimana

Yakoze igikorwa cyiza cyane , abo bantu nibo bakenewe mwisi yanone nakomereze ahongaho

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru