Yanditswe kuya 2017-11-06 22:20:32
Inkubi y’umuyaga yibasiye Vietnam abagera kuri 27 bahasiga ubuzima
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1392

Inkubi y’umuyaga uzwi ku izina rya Damrey yateye umwuzure wibasiye bikomeye
amajyepfo ya Vietnam n’imijyi yo hagati muri Vietnam maze ihitana abasaga
27 abandi bagera kuri 20 baburirwa irengero.

Aba bakoresheje moto mu kwambuka
Iyi nkubi y’umuyaga yabaye kuri iki cyumweru ifite umuvuduko wa kilometero
90 ku isaha.

Inzu zigera ku 40,000 zasenyutse bikabije naho abaturage ibihumbi
n’ibihumbi barahunga. Ubu uduce tumwe na tumwe nta muriro dufite.

Ibiti byafunze imihanda
Agace kangiritse cyane bikabije ni icyaro cya Nha Trang kiri mu birometero
500 uvuye mumajyepfo y’agace k’ikirwa cya Da Nang.

Ibisenge by’amazi byagurutse

Kwambuka byaribigoranye
Muri aka gace niho abayobozi b’ibihugu byibumbiye mu umuryango
w’ubukungu bwa Asia na Pasifika ’ Apec’ biteguraga gukoreramo inama nkuru
mu cyumweru gitaha.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru