Yanditswe kuya 2017-11-06 22:44:10
Igikomangoma cyo muri Arabiya Sawudite cyahitanywe na Kajugujugu
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 5314

Mansour bin Muqrin, igikomangoma cy’intara ya Asir ho muri Arabiya
Sawudite hamwe n’abandi bayobozi barindwi bahitanywe n’impanuka ya kajugujugu. Niimpanuka yabereye ku mupaka w’icyo gihugu na Yemeni.

Ibi bikaba byatangajwe na guverinama y’icyo gihugu. Nubwo itavuze icyateye
iyo mpanuka ya herikoputeri, yashimangiye urupfu rw’iki gikomangaoma aho
yatangaje ko iyo mpanuka yabaye ubwo Mansour yavaga mu bugenzuzi bw’Intara
bwo kurwanya ruswa.

Igikomangama Mansour cyari umwana w’igikomangoama Muqrin bin Abdulaziz
wahoze akuriye ubutasi. Akaba yaragizwe igikomangoma hagati ya Mutarama na
Mata 2015.

Mansour yahoze ari mu bajyanama umunani ba se mu by’amategeko muri Mata
2017 batoranyijwe gukurira intara.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru