Yanditswe kuya 2017-11-07 00:52:32
Kagame yagenewe ishimwe kubwo guteza imbere ubukerarugendo
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 699

Ubwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga ku bukerarugendo izwi nka "World Travel Market London" kuva kuri uyu wa 6 kugeza ku wa 8 Ugushyingo 2017 nibwo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere ubukerarugendo.

Bimwe mu byashingiweho mu guhitamo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda harimo imbaraga yashyize mu kubungabunga ibidukikije ndetse n’uruhare igihugu cy’u Rwanda kigira mu kubaka ibikorwaremezo bifasha mu koroshya ubukerarugendo mpuzamahanga.

Mu ijambo rye umukuru w’igihugu yagejeje ku bari muri uyu muhango yerekanye uruhare abanyarwanda bagira umunsi ku munsi mu kubungabunga ibinyabuzima bikurura ba mukerarugendo mu Rwanda aho yatanze urugero ku bari barushimusi b’inyamaswa kurubu aribo bafata iyambere mu kurinda izi nyamaswa kuko inyungu iva mu bukerarugendo igaruka iwabo mu bikorwa byo kubateza imbere.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize ati : “Twagerageje kubungabunga ibidukikije, dushyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo ku batugenderere ndetse n’abaturage bacu.”

Umukuru w’igihugu yasoje ashima itsinda rya Bradford rimaze imyaka 20 yose ritegura iyi nama ku bukerarugendo ndetse ashima n’igihugu cy’ubwongereza uruhare kigira mu bukerarugendo bw’u Rwanda dore ko kiri ku mwanya wa kabiri mu bihugu byohereza ba mukerarugendo benshi bagenderera u Rwanda.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru