Yanditswe kuya 2017-11-07 02:55:39
Intangiriro ya 2018 hitezwe impinja eshatu mu muryango w’aba Kardashian
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2495

Abakobwa bagera kuri batatu bose bakomoka mu muryango w’ubwamamare w’aba Kardashian biteguye kwakira impinja mu gihe gito aho bazabimburirwa na mukuru wabo Kim Kardashian mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Nubwo Kim Kardashian yaje kuva kwizima akemera ko afite inda nkuru mu kwezi gushize k’u Kwakira ko we n’umugabo we Kanye West bitegura kwakira umwana wabo wa gatatu mu ntangiriro z’u mwaka utaha, bimaze kujya hanze ko na barumuna be aribo Kylie Jenner ndetse na Khloe Kardashian bitegura kwakira impinja mu gihe gito.

Kim Kardashian na Kanye West baritegura umwana wa gatatu

Bucura mu muryago w’aba Kardashian ariwe Kylie Jenner w’imyaka 20 y’amavuko nyuma yo gukomeza kugira ubwiru bikomeye iby’uko yasamye ndetse agakomeza kwambara imyenda minini kurubu gafotozi wo muri leta zunze ubumwe z’Amerika yashyize hanze amafoto y’uyu mukobwa bigaragara ko inda imaze kuba nkuru.

Kyler Jenner n’umukunzi we Travis Scott

Ikinyamakuru daily mail dukesha iyi nkuru cyagaragaje ko mu kunyomoza aya makuru abinyujije kuri Snapchat akaba yahise ashyira hanze ubutumwa buherekejwe n’ifoto avuga ko ayashyizwe hanze babanje ku yakora na fotoshopu [photoshop] bitari ukuri.

Khloe Kardashian kurubu uri mu rukundo na Tristan Thompson byagiye hanze mu minsi ishize ko nawe afite inda y’amezi ane gusa cyo kimwe na murumuna we bagiye bakomeza guhishira ibyo gutwita kwabo bambara imyenda ibarekuye ndetse bagakomeza kugaragara mu bitangaza makuru bahakana ko badatwite.

Khloe Kardashian na Tristan Thompson bari mu rukundo nyuma yo gusaba gatanya n’umugabo we wa mbere Lamar Odom muri 2016

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru