Yanditswe kuya 2017-11-07 03:59:25
“De Gaulle reka nkwibutse gato kuko wowe wibagirwa vuba”- Desire Mbonabucya
Ibitekerezo:  9 Abayisuye: 8767

Nyuma yaho ikipe y’igihugu Amavubi iboneye intsinzi ikomeye mu gihugu cya Ethiopia mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, ubwo iyi kipe yasesekaraga ku kibuga k’indege i Kanombe nibwo umuyobozi wa Ferwafa yavuze ijambo ritavuzweho rumwe n’abakunzi ndetse n’abigeze kukanyuzaho mu ikipe y’igihugu.

Umuyobozi wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle ubwo yari akubutse muri Ethiopia hamwe n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi yagize ati : ”Ubu turakinisha imitima. Twavuye muri bya bindi byo gukinisha abanyamahanga, biriya biba bifite inyungu zabyo. Abana barakinisha umutima bakamenya ko bambaye ibendera ry’igihugu. Ishyaka ryabo ni ryo ryari irya mbere ibindi bakabica amazi”.

Nyuma yo kumva icyo uyu muyobozi wa Ferwafa uwahoze ari kapiteni w’iyi kipe Desire Mbonabucya yanyarukiye ku rubuga rwe rwa Facebook maze yandika ubutumwa burebure yibutsa uruhare abo yita abanyamahanga bagize muri ruhago y’u Rwanda.

Mbonabucya yagize ati : “De Gaulle reka nkwibutse gato kuko wowe wibagirwa vuba.
Uribuka dukina CAN uwatsinze igitego ku mukino wa mbere ? Elias Manamana
Uribuka uwatsinze igitego RDC ? Kandi ari nacyo gihugu akomokamo ? Ndetse bikagera n’aho iwe bamutwikira inzu ? Said Abed Makasi
Uribuka i Kampala Nambole uwatanze umupira wavuyemo igitego cyatumye tujya muri CAN cyatsinzwe na Jimmy Gatete ? Elias Ntaganda kugeza n’aho abafana bamuhimbye akazina UMUKORANABUSHAKE !! Icyo gihe ndibaza ko utari uzi icyo aricyo CAN !!”


Muri ubu butumwa burebure Desire Mbonabucya yakomeje yereka perezida wa Ferwafa ko nta rukundo ruruta kwemera gukinira ndetse no kwitangira igihugu kitari icyawe ukemera gukora ibishoboka byose kubwacyo ndetse yerekana ko uretse kuba we abyirengagiza n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda nawe yafashe umwanya arabashimira hamwe na guverinoma yose hamwe n’Abanyarwanda muri rusange bafashe umwanya bagashimira iyi kipe ubwo yahagariraga igihugu mu mikino ya CAN ari bwo bwa mbere ndetse n’ubuheruka u Rwanda rwerekezayo.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Dama

nkurikije inyumvire ya Degaul mbona iri kurwego rucururitse, Njye ntekereza ko Degaule yashinzwe imirimo adashoboye kuko mbona hari undi muntu ahagarariye muri ferwafa utari abanyarwanda. Ubu she arongera kubeshya abanyarwanda ko yongeye kwibeshya mukinyarwanda ? ubuse uretse aya mahirwe y’imbonekarimwe, urwanda rwari rwatsinzwe na Uganda hakinnye abanyamahanga ? ko yaruciye akarumira ? Degaule rwose anyihanganire njye ndabona Atari Intore muzindi, ntakwiye gushingwa imirimo nk’iyo yashinzwe

Uko ubyumva Degore jyuvugawabanjije kuzunguza ururimimukamwa inshuro(3) ubwose nabwotuvugeko wibeshye utazi ikinyarwanda ujye uha agaciro abantu bakiniye igihugu byumwihariko(2004) esenawe nturumunyamahanga ahubwo urikutwicira umupira egura uhe abashoboye bafite intego yejohazaza mumupira wamaguru ?.

Muhawenayo Beckham joseph

Oya mujye mumwibutsa nanjye mbona atazi ibyo aba avuga ubu c babatwikiraga amazu aruko batakinishaga umutima wamugani ?hhhh de goule de goule de gouleeeeee !!!!!!

Emma

Arega hari ubwo babaha ubuyobozi ariko mu byukuri batazi icyo bayoboye, nkubwo se arinda ajya kuvuga atyo yirengajyije Said Abed, Ntaganda, Katauti, Ramazani........Niyirire amanyarwanda areke ubugambo bwinshi

Hamisi

hahahaha ! ngo buriya de gaule yazanye impinduka nako agashya. twese ibyishimo twagize muri CAN turabizi nababigizemo uruhare. jye mbona abakinnyi babanyamahanga ataricyo kibazo kuko nibihugu byibihanagange muri Ruhago birabikora nkanswe Urwanda rutaragera naho gukambakamba. ahubwo twakwibaza tuti abanyamahanga dusigaye dukinisha baba bujuje quality zo gukina neza ? naho ibindi nge mbifata nko kwirengagiza no kubabaza abakinnyi bemeye kwitwa abanyarwanda kandi bakanaduhesha ishema kandi nubu baracyabikora. muzarebe umusaruro Katauti ari gutanga muri Rayon sport. dukeneye impinduka mubuyobiz bwa ruhago kurwego rwigihugu(FERWAFA).

ariko manayange narumiwe degori uziko utarezona koko wirengagije ibyobadukoreye birababaje pe imvugo yawe ntago idushimishije

ariko manayange narumiwe degori uziko utarezona koko wirengagije ibyobadukoreye birababaje pe imvugo yawe ntago idushimishije

Ramy

Degaule, Trump, Marie Lopaine,... abayobozi binjiji isi ifite muri iki gihe, ariko byose biterwa nababatereka mu myanya badakwiye

Gakino

Umuyobozi wa ferwafa ashoborakuba adasobanukiwe n’icyo ubwenegihugu aricyo kuko kuba umwene gihugu ntibisobanuye kukivukirano, aribyo hari abakivukiyemo bagihekuye. gusa nanjye simwemera kuko ikinyarwanda avuga nawe kigaragaza ko yasabye ubwenegihigu nkabo yita abanyamahanga, ahubwo aritonde kuko ibintu byironda moko ahobyagejeje u Rwanda turahazi ntidukeneye amagambo atwibutsa ahahise kandi niba kamunaniye nahigamire abandi hari abashoboye kumurusha nawe siwe muhanga muri sport u Rwanda rufite gusa, ahubwo ndasaba abakurikirana abakinnyi b’ikipe y’ igihugu kubabahafi ayo magambo ya vincent atabahungabanya bakananirwa kusa ikivi. Murakoze

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru