Yanditswe kuya 2017-11-07 05:52:49
Trump yashize ahamagarira Koreya ya Ruguru ku meza y’ibiganiro
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 6506

Nyuma y’igisa n’intambara y’ubutita hagati ya leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’igihugu cya Koreya ya Ruguru, mu ruzinduko Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika ari gukorera muri bimwe mu bihugu bigize umugabane wa Asia yasabye ko yifuza ibiganiro na Koreya ya Ruguru.

Mu ruzinduko rwe rwo kuzamura ubuhahirane n’ibihugu bikomeje gukataza mu bukungu biherereye mu burasirazuba bw’Isi Donald Trump mu biganiro yagiranye na Perezida Moon Jae-in wa Koreya ya Ruguru bagarutse n’ikibazo cy’ikorwa ry’ibisasu kirimbuzi ku gihugu cya Koreya ya Ruguru.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’ibiganiro Donald Trump yagize ati : “Byari bikwiye ko Koreya ya Ruguru yakwemera ibiganiro, ndetse no gukora igikwiye bitari kunyungu za Koreya ya Ruguru ahubwo n’inyungu z’isi muri rusange.”

Trump na mugenzi we Moon Perezida wa Koreya y’Epfo

Gusa kurundi ruhande n’ubwo Trump atangaza ibi hari amakuru y’uko Leta zunze ubumwe z’Amerika zamaze kugeza ingabo mu bihugu by’ibituranyi na Koreya ya Ruguru nubwo we atangaza ko izi ngabo zitaje kugaba ibitero kuri iki gihugu.

Ibihugu by’ubushinwa ndetse n’Uburusiya nabyo byasabwe gushyira igitutu ku buyobozi bwa Koreya ya Ruguru ngo igabanye igitutu ndetse n’ubushotoranyi kuri Koreya y’Epfo.

Inzobere mu bya politike zikaba zibona ko uru ruzinduko ari ugukora agate mu ntozi hagati y’ibihugu by’ibivukanyi, Koreya y’Epfo n’iya Ruguru kuko Leta zunze ubumwe z’Amerika zasezeranyije Koreya y’Epfo gushora ama miliyari y’Amadorali mu gisirikare cy’iki gihugu.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru