Yanditswe kuya 2017-11-07 07:26:15
Uganda : Dizzy Nutts yabereye Bebe cool igitambo
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 3250

Umuhanzi Oscar Mubeke uzwi nka Dizzy Nutts yaguye mumpanuka yabereye mugace ka Kirera mu mujyi wa Kampala kuri uyu wa mbere murukerera aho bivugwako yabereye igitambo Bebe cool.

Ibumoso ahagana hasi nyakwigendera ari hamwe n’umuryangowe
Paul Yufuf, umutangabuhamya warebaga iby’iyo mpanuka akaba ari n‘incuti yakadasohoka ya nyakwigendera, yavuze ko uwarutwaye imodoka yasaga nuwerekera aho umuhanzi Bebe cool yari aherereye.

Yusuf yabishimangiye avuga ko Imodoka yaje yihuta cyane igonga Dizzy Nutts ubwo yari agiye gusuhuza Bebe cool wari umaze gutaramira muri Victoria Club in Kireka .

Arongera ati “uwo mwicanyi yafashe igihe cyo kwiga kubikorya bya buri munsi bya Bebe Cool kuko akunda gutaramira muri Victory club”. Bebe cool yarokowe no kwirukira mumodoka ye yari iri hafi ye.
Nyakwigendera asize umugore n’abana batatu.

Yanditswe na Magnifique Mukantwari


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru