Yanditswe kuya 2017-11-07 22:09:52
Zimbabwe:Vice perezida yirukanwe kubusabe bw’umugore wa Perezida Mugabe
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 333

Amakuru aturuka mu mujyi wa Harare avuga ko uwungirije perezida wa
zimbabwe ,Emmerson Mnangagwa yirukanywe ku kazi ny’uma yuko umugore wa
perezida Robert Mugabe abyifuje.

Bwana Mnangangwa uri mu kigero cy’imyaka 75 yirukanywe ku kazi azira ko
atagaragaje imyitwarire myiza ndetse no kutizera umukuru w’igihugu Robert
Mugabe. Ibi bikaba byatangajwe na Minisitiri w’itumanaho muri Zimbabwe,
Simon Kahaya Moyo.

Kwirukanwa kwa Mnangagwa ni ikimenyetso cyuko Grace Mugabe ashobora kuzaba
umukuru w’iki gihugu cya Zimbabwe asimbuye umugabo we Robert Mugabe .

Kuri icyi cyumweru nibwo madamu Grace Mugabe yatangaje ko yifuza ko umugabo
we yakwirukana ku kazi bwana Mnangagwa.

Emmerson Munangagwa wahoze ahagarariye ikigo gishinzwe iperereza,niwe
washyirwaga mu majwi nkuzasimbura perezida Mugabe k’ubutegetsi.

Mnangagwa kandi yirukanywe nyuma yaho Robert Mugabe avuze ko agiye
kuzamukura ku kazi,ibintu bitavuzweho rumwe, aho bamwe bavugaga ko ashaka
ko umugore we Grace Mugabe ariwe uzayobora iki gihugu.

Uyu mwanya wa vice perezida ukaba ugiye guhabwa Madamu Mugabe. Ibi bikaba
bizamufasha kubasha gusimbura umugabowe k’ubutegetsi.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
alex

yego mugabe ndamwemera ntavugirwamo

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru