Yanditswe kuya 2017-11-07 22:21:09
Abakobwa 26 basanzwe bafiriye mu nyanja
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2753

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’ubutaliyani aho bwavuze ko abakobwa bagera
kuri 26 aribo basanzwe imibiri yabo yari mu Nyanja ya Mediterani.

Aba ni abakobwa bari mu kigero k’imyaka iri hagati ya 14 na 18. Bikaba
bikekwa ko bimukaga bava muri Niger na Nigeriya aho bakoze urugendo
rurerure rw’icyumweru bava muri Libiya bagana ku mugabane w’ Uburayi.

Lorena Ciccotti, ukuriye polisi mu gace ka Salerno mu Burengerazuba
bw’Ubutaliyani, yavuze ko harimo gukorwa iperereza mu rwego rwo kumenya
icyihishe inyuma y’urwo rupfu niba bashobora kuba bari bajyanywe mu buryo
bw’imirimo yo gusambanywa cyangwa.

Ibihugu by’Afurika ya ruguru bikunzwe kuvugwa ko bikora ubucuruzi bw’abantu.

Ni mu gihe ku wa mbere w’iki cyumweru polisi y’Ubutaliyani yataye muri
yombi abagabo babiri bo muri Ejipute na Libiya bakurikiranyweho gushimuta
abantu.

Aba bagabo babiri bari bitendetse ku bwato bwikoreye abo bakobwa barohamye.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru