Yanditswe kuya 2017-11-07 22:30:35
Arabia Soudite irashinja Iran ubushotoranyi
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1542

Igikomangoma cya Arabia Soudite Mohammed Bin Salman kirashinja Iran
ubushotoranyi igurisha ibitwaro bya kirimbuzi “missiles’ muri Yemen.

Nkuko ibitangazamakuru bibivuga, ubwo igikomangoma Mohhammed bin Salman
cyaganiraga kuri telefone na Minisitire w’Ububanyi n’Amahanga
w’Ubwongereza Boris Johnson, yagize ati :” Ibi twabifata nk’igikorwa
cy’intambara.”

Kuwa gatandatu nibwo igisasu cya missile cyatewe hafi y’umurwa mukuru wa
Arabia Saudite.

Iran yahakanye ko ifasha umutwe wa Houthi urwanya Arabia Soudite ufatanyije
na Yemen guhera muri 2005.

Ibitangazamakuru bikurikiranira hafi umutwe wa Houthi bitangaza ko wateye
igisasu cyo mu bwoko bwa Burkana H2 ku kibuga cy’indege cyitiriwe umwami
Khaled kiri mu bilometero 850 uvuye k’umupaka w’iki gihugu na Yemen.

Muri raporo yasohowe na Arabia saudite ivuga ko ubwo icyo gisasu
cyaterwaga k’ubutaka bwayo yahise igipfubya ariko ibisigazwa bya cyo bigwa
ku kibuga cy’indege.Gusa nta mubare w’abahasize ubuzima cyagwa icyo
byangije igaragaza.

Umuryango Human Rights Watch uvuga ko gutera ibisasu ku kibuga cy’indege
ari uguteza intambara

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru