Yanditswe kuya 2017-11-07 22:42:13
Mu Burundi baburiwe gushaka bitarenze 2017
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 14080

Uburundi bwasabye abatarashaka bazwi ku mazina y’amakupure baburiwe
kwandikisha ubukwe bwabo mu nsengero cyangwa muri Leta bitarenze umwaka wa
2017.

Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka Perezida Pierre Nkurunziza yasinye itegeko
rishya ryo gufasha abagore mu kubaka sosiyete yisanzuranye.

Ni ibintu bamwe mu Barundi batavuzeho rumwe.

Perezida Pierre Nkurunziza yasinye iri tegeko ateganya ko hazabaho sosiyete
irangwa n’ibyishimo ndetse n’umunezero. Aha yasabye abenegihugu kwereka
abakunzi babo ko babakunze by’ukuri babinyujije mu kwihutisha ubukwe.

Ibi bibaye nyuma y’uko guverinoma y’Uburundi yashishikarizaga abatarashaka
gutana n’abakunzi babo.

Perezida Nkurunziza yitangaho urugero aho avuga ko mu gushaka kwe, yaciwe
n’abayobozi bo hasi 50,000 by’amarundi y’ibihano. Ndetse banamubwiye ko
umwana we atazigera yiga bitewe n’uko yashakiye mu bukene.

Akomeza avuga ko umufasha we yaje kumubwira ko atwite. Icyo gihe Nkurunziza
yari umukene gusa ngo baje kwirundarunda barabana.

Nyuma y’iri tegeko rya Perezida, abayobozi batangiye gushyira ku murongo
ndetse hanatunganywa ibijyanye n’imyiteguro y’ubukwe.

Ni ibintu bamwe bavuga ko bitajyanye n’imyemerere yabo, imico ndetse
n’imigenzo. Bavuga ko badakenera kujya mu nsengero.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
nshimirimana jonas

nukuri n-ivyiza cane kuko umugor yumva kabisa ko uri umugabo wiw iyo muciy imbere y-abantu( mubutegetsi) ndetse n-imana( murusengero )

Mukurarinda Joel

Nivyiza Cane. Umugor Mwibaniy Bizwi Namategeko Abayishimy. Ivyomwita Munsengero Ntivyemew Nivyokudusahurimitungo. Kubasomyi Babibl Haruwompa Umurongo Wumuntuyoba Yagize Ubukw Ahagarikiw Numukozi Wimana ?

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru