Yanditswe kuya 2017-11-07 22:52:25
Ubuyobozi bw’impinduramatwara nibwo bwateza Kenya imbere-Raila Odinga
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 890

Nyuma yo kwikura mu matora ku nshuro ya kabiri ubu Raila Odinga arasaba ko
hajyaho ubuyobozi bw’impinduramatwara bwayobora Kenya mu mezi atandatu mu
rwego rwo gukura Kenya mu mibereho mibi.

Raila yavuze ko bitazashobokera Uhuru Kenyatta kuyobora igihugu mu gihe
kimwe cya kabiri cy’abaturage bumva ko basigajwe iheruheru n’ibibazo
byagiye biranga Kenya.

Mu kiganiro n’itangangazamakuru Raila yavuze ko ubuyobozi
bw’impinduramatwara ari bwo bwajyaho bugaha Abanyakenya umwanya wo gutanga
ibitekerezo by’ukuntu babona uko igihugu cyabo cyatera imbere.

Yakomeje avuga ko hakenewe ubuyobozi bw’impinduramatwara burimo
abahagarariye amashyaka yombi. Akomeza avuga ko bakeneye amezi atandatu. Ibi
kugira ngo igihugu cyabo kibeho gitekanye kinafite amatora meza.

Nanone ngo yiteguye kugirana ibiganiro na Uhuru Kenyatta mu rwego rwo
gushakira hamwe uko bagarura amahoro muri Kenya. Ibi kandi, ngo
ntibizamubuza kuguma ari utavugarumwe n’ubutegetsi aho atazamanika amaboko
kugeza ibyo ishyaka rye rirwanira ribigezeho.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
alex

byarakoyobeye

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru