Yanditswe kuya 2017-11-08 01:00:37
Byari ibirori mu bindi ubwo hatangwaga ibihembo ku banyamakuru bitwaye neza
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 18027

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo nibwo muri Kigali Serena Hotel hari gutangwa ibihembo ku banyamakuru bitwaye neza nibwo umunyamakuru ukorera RBA Eugene Anangwe yafashe umwanzuro wo kwambika impeta y’urudashira umukunzi we.

Ubwo yahamagarwaga mu kujya gufata igihembo yatsindiye cy’umunyamakuru wabashije guhiga abandi mu kiciro cya News Coverage Eugene Anangwe yahise aboneraho kwica inyoni ebyiri ubwo yasabaga Chamy bari mu rukundo kumwemerera bagatangirana imishinga y’ejo hazaza bari umwe nawe ntakuzuyaza ahita amubwira ati : “Ndabyemeye.”

Anangwe akaba amaze kumenyerwa hano mu Rwanda kubera uburyo akora ibiganiro bye mu rurimi rw’icyongereza aho kurubu ari gukorera kuri Televisiyo y’igihugu.

Mu bandi banyamakuru babashije gutsindira ibi bihembo mu byiciro binyuranye harimo Olivier Ngabirano ukorera TV1, Ingabire Egidie na mugenzi we Gloria Mukamabano bakorana mu kuvuga amakuru kuri Televiziyo Rwanda, Umunyamakuru Edmond Kagire wabashije gutahana ibihembo bitatu bitandukanye ndetse na Peter Muyombano wabaye umunyamakuru mwiza w’umwaka wa 2016.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
irakoze

nibyi

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru