Yanditswe kuya 2017-11-08 02:28:02
Havutse uruntu runtu hagati ya Neymar n’umutoza we Emery
Ibitekerezo:  3 Abayisuye: 8540

Igihanganye muri ruhago ufite amamuko mu gihugu cya Bresil kurubu uri gushaka ihaho mu gihugu cy’Ubufaransa mu ikipe y’abanyamugi Paris Saint Germain hagati ye n’umutoza we havutse umwuka utari mwiza bitewe n’uko uyu mukinnyi abona atamwitaho uko byagakwiye.

Nubwo ikipe ya Paris Saint Germain wavuga ko ihagaze neza kurubu kubera uburyo ikomeje kwitwara muri Shampiyona y’Ubufaransa ndetse no mu mikino ya UEFA Champions League gusa kurundi ruhande mu rwambariro rw’iyi kipe haravugwa umwuka mubi bishingiye kuri Neymar ndetse n’umutoza we Unai Emery.

Neymar kubwe impamvu nyamukuru yamukuye mu ikipe ya FC Barcelona utari ugize icyo ahabura yifuzaga kwerekeza aho abasha kwitabwaho kurusha abandi bose, mu gihe byari byaramugoye kubera kuguma mu bituga bya Messi kizigenza wa Barcelona gusa akigera mu ikipe ya Paris Saint Germain yasanze hari undi nawe bahaye inshingano nk’izo yaje ashaka kandi umutoza wabo akaba yarabuze uburyo azimwambura ariwe Cavani.

Neymar ufite intego yo kwigaragaza akereka isi ko ariwe mukinnyi mwiza, kuba adahabwa amahirwe aruta aya bandi bakinnyi ndetse n’umutoza we akaba amufata cyo kimwe nk’abandi akongeraho kumwima inshingano zo gutera penaliti bikegurirwa Cavani uyu mu nya Bresil bikaba bitaramushimishije na gato.

Iby’umwuka mubi hagati ya Neymar n’umutoza we Emery nkuko ikinyamakuru Marca gitangaza ko byazamutse ubwo ku mukino wa Paris Saint Germain n’ikipe ya Anderlecht hagaragaye amashusho y’ukutumvikana kw’aba bagabo babiri.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
gab niyo

neyimar nico kimw nabandi bakinyi rero nac bugufi !ubwo bomurekerana uwo mupira yowikinana ?Nje uko mbibona ntaco arushije cavani,cavani arashoboy pe !!

gab niyo

neyimar nico kimw nabandi bakinyi rero nac bugufi !ubwo bomurekerana uwo mupira yowikinana ?Nje uko mbibona ntaco arushije cavani,cavani arashoboy pe !!

Ntawebazi arabacika ntakundi

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru