Yanditswe kuya 2017-11-08 06:13:48
Ibyamamare byavuye mu mubiri bizize impfu z’amaherere
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 7619

Mu buzima busanzwe kubura uwawe birababaza gusa bikarushaho gutera agahinda iyo uwo ubuze mu gihe gito gishize yari muzima museka, muganira, muhuje urugwiro nta kimenyetso na kimwe cy’inkomyi ku buzima bwe.

Hari byinshi mu byamamare ku isi byari bifite imbaga nyinshi ibikurikirana nabyo byavuye mu mubiri ku maherere, gusa urupfu rwabo bamwe bakemeza ko harimo akagambane ka bagenzi babo bakora umwuga umwe abandi nabo bakavuga ko bifitanye isano no kuba baranze kwemera amahame y’umuryango Illuminati gusa uko byagenda kose amaherezo y’ikiremwa muntu gihumeka n’urupfu.

Tupac
Icyamamare mu njyana ya Rap udashobora kuva mu mitwe ya benshi mu bakunda iyi njyana ku isi abandi bakemeza ko ari we mwami w’injyana y’umujinya yaje gupfa ubwo yaravuye kureba umukino w’iteramakofi hagati ya Mike Tyson ndetse na Bruce Sheldon arashwe ari mu nzira ataha iwe maze bamwihutana bamujyana kwa muganga ariho yaje kugwa ku itariki ya 13 Nzeri 1996.

Bruce Lee
Benshi mu bakurikiranye udufilime dusobanuye mu mazo yatwo ntibashobora kwibagirwa imigeri n’ingumi by’umugabo Bruce Lee, akaba yaraje gutaka umutwe ubwo bari mu mushinga wo gukora filime maze aza kuremba bikomeye aribwo bafashe umwanzuro wo kumwihutana kwa muganga ari ho yaje kugwa mu ijoro ry’itariki ya 20 Nyakanga 1973.

Brandon Lee
Uyu wamenyekanye cyane mu ma filime nawe yaje gupfa urupfu rutavuzweho rumwe bamwe bemeza ko ari impanuka abandi bakavuga ko habayemo akagambane, ubwo hari mu mushinga wo gufata amashusho ya filime umwe mu bakinnyi bagenzi be Michael Masse yaje gufata imbunda aramurasa nkuko byateguwe muri filime gusa yamurashe isasu nyaryo mu gihe hari hateganyijwe gukoreshwa imbunda z’ibikinisho hari ku itariki ya 31 Werurwe 1993.

Michael Jackson
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop ku itariki ya 25 Kamena 2009 nibwo hasakaye inkuru y’akababaro ko uyu muhanzi atakibarizwa ku isi y’abazima biturutse kuburwayi bw’aje ku mufata mu myanya y’ubuhumekero maze umuganga we biza kuvugwa ko yamuhaye imiti irenze igipimo ndetse azagukatirwa n’inkiko igihano cy’imyaka 4 y’igifungo.

John Lennon
Umwe mu bahanzi bari bakunzwe cyane kuva ahagana mu mwaka w’i 1960 aho yari umwe mu bagize itsinda rya Beatles ryaje kubonera izuba mu gihugu cy’Ubwongereza akaba yaraje kwicwa n’umugabo witwa Mark Chapman ku itariki 8 Ukuboza mu 1980 amurashe amasasu ane, nyuma yaje gufatwa akatirwa imyaka 20 y’igifungo.

Papa Wemba
Umuhanzi w’umukongomani wamenyekanye cyane kubera uruhare yagize mu kuzamura injyana ya Rumba ku ruhando mpuzamahanga aho yaje kugwa kurubyiniro ubwo yari mu gitaramo yakoreraga mu gihugu cya Cote d’Ivoire ku itariki ya 24 Mata 2016.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru