Yanditswe kuya 2017-11-08 08:53:08
Minisitiri w’Ubwongereza mu mazi abira nyuma y’ibiganiro by’ibanga na Israel
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2951

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere mpuzamahanga Priti Patel yokejwe igitutu ngo atange ubusobanuro bw’imbitsi kubw’uruzinduko yakoreye mu gihugu cya Isiraheli aho byamenyekanye ko yavuganye n’abayobozi b’iki gihugu nta burenganzira yahawe n’igihugu cye.

Ishyaka ritavuga rumwe na leta “Labour Party” ryasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ngo hashyirwe ahagaragara icya mugenzaga.

Priti Patel wiyishyuriye itike y’indege ndetse n’ibindi byose nkenerwa mu rugendo ngo abashe guhura n’abanyapolitike batandukanye ba Israel muri bamwe mu bayobozi bakuru yabashije guhura nabo mu ruzinduko rwe harimo na minisitiri w’intebe w’iki gihugu Benjamin Netanyahu ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Yuval Rotem.

Priti Patel ari kumwe n’uwari ushinzwe ubukungu Yair Lapid

Ibi bije bikurikira umwuka mubi uri muri guverinoma y’Ubwongereza nyuma yaho hagaragaye amakuru yo kwegura k’umunyamabanga wa Leta muri minisitire y’umutekano Michael Fallon nyuma yaho hagaragaye amashusho ye arimo arikinisha ndetse n’igitutu ishyaka riri kubutegetsi riri gushyirwaho ngo bagaragaze uko ubukungu bw’iki gihugu buhagaze nyuma yo kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Iburayi.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru