Yanditswe kuya 2017-11-08 22:24:16
Papa Francis yavuze ko gusenga atari igihe cy’amatelefone
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 735

Papa Francis yasabye abahuriye hamwe basenga ko atari igihe cyo kwinezeza
kuri za telefoni zabo. Avuga ko iyo abantu bavugiye ku matelefoni igihe
basenga, bituma abangamirwa mu gihe arimo gusenga.

Avuga ko ibi bikunze gukorwa n’abakirisito ndetse n’abandi barimo
abapasiteri na ba bishopu. Bimubangamira cyane iyo arimo gutambutsa
icyigisho abandi barimo kumufata amafoto abandi bazirangariyeho.

Akeshi ngo Papa ntakunze gukoresha telephone igihe ari mu bantu benshi kuva
yaba Papa. Akunze gushishikariza abakiri bato kwitwaza Bibiliya igihe
bagiye gusenga mu mwanya wa telefone.

Nubwo Papa acyaha abakoresha za telefoni mu nsengero, ni umwe mu nshuti
z’imbugankoranyambaga aho anakunze gukurikirwa na za miryoni z’abantu kuri
Twitter. Anakunda kandi kwifotora bizwi nko kwifata serifi.

Ibi abivuze mu gihe yari i Roma muri Kiriziya ya Mutagatifu Petero abasaba
guhuriza hamwe imitima birinda amatelefoni.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru