Yanditswe kuya 2017-11-08 22:36:42
Mugabe arashinja Mnangawa kumwifuriza urupfu
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 827

Perezida Robert Mugabe arashinja uwahoze ari visi Perezida Emmerson
Mnangawa ko yabajije abaganga igihe Mugabe azapfira kugira ngo azahite
yigarurira ubutegetsi nkuko ikinyamakuru Herald kibitangaza.

Ibi yabivugiye mu mujyi mukuru i Harare ko Mnangawa yarenze ku mategeko
ndetse akanagerageza kwigomeka kw’ishyaka riri ku butegetsi rya Zanu-PF.

Mnagawa iburyo
Kuwa mbere nibwo Perezida Robert Mugabe yirukanye uwari vice Perezida
Mnangawa wahoze ari inshuti ye ya hafi kuva mu ntambara yo guharanira
ubwigenge mu myaka 70.

Ibi, abahanga bavuga ko ari uburyo Mugabe ari gukoresha kugira ngo afashe
umugore we kuzamusimbura kumwanya w’umukuru w’igihugu.

Robert Mugabe birakekwa ko yaba ashaka kugira umugore we umukuru w’igihugu.

Umukambwe Mugabe w’imyaka 93 ni umwe mubakuru bigihugu bamaze igihe
kirekire k’ubutegetse muri Afurika, kuko amaze imyaka igera kuri 30
ayobora Zimbabwe.

Ishyaka Zan-PF rya Mugabe rimaze k’ubutegetsi igihe kitari gito kuko
ryagiyeho kuva Zimbabwe yabona ubwigenge mu mwaka 1980.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru