Yanditswe kuya 2017-11-08 23:06:22
Ingabo za AMISOM zigiye kuva muri Somaliya
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 4188

Ingabo z’umuryango w’Afurika yunze ubumwe zizatangira kuva muri Somaliya mu kwezi gutaha. Ibi bivugwa n’umuyobozi w’izo ngabo ziri mu butumwa muri icyo gihugu.

Fransisco Madeira mu nama yagiranye n’abanyamakuru i Mogadishu, yababwiye ko abasilikare 1,000 bava mu bihugu byatanze ingabo muri ubwo butumwa, bazatangira kuva muri Somaliya. Abo basilikare baturuka mu bihugu bya Uganda, Uburundi, Etiyopiya, Kenya na Djibouti.

Ibyo bihugu byohereje abasilikare mu mutwe w’ingabo uzwi kw’izina rya AMISOM, bimaze umwaka biburira ko bishobora gukura abasilikare babyo muri Somaliya.

AMISOM imaze igihe ifasha guverinema ya Somaliya guhangana n’umutwe w’abarwanyi al-Shabab. Ni ukuva mu mwaka wa 2007.

Madeira yavuze ko, hazakoreshwa ubushishozi mu gukura abasilikare muri Somaliya, hakorwa ku buryo umutekano w’abanyasomaliya udahungabana.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
MINANI CELESTIN

BAZOVEYO BIGISHIJABANYAGIHUGU BAHO,KWICUNGERA

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru