Yanditswe kuya 2017-11-09 01:19:07
Imvugo z’abahanzi Nyarwanda zarambiranye mu matwi y’abafana
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 5725

Mu biganiro bitandukanye bagirira mu bitangazamakuru, abahanzi Nyarwanda iteka usanga ubutumwa batambutsa buba ari bumwe ku buryo hari zimwe mu nteruro zikunda kwiganza mu biganiro byabo abakunzi ba muzika bamaze kurambirwa kubera ko ibyo akenshi bavuga bisigara ari amasigara cyicaro.

Ikinyamakuru ingufu.com cyakusanyije zimwe mu nteruro zikunze kwibandwaho cyane n’aba bahanzi mu bitangazamakuru bitandukanye, gusa twirinze kugira uwo dutunga agatoki muri iyi nkuru kubakunze kuzikoresha.

“Uyu mwaka ni uwanjye mu nyitege…”
Ni byo koko buri wese mu bikorwa bye niwe ugena imbaraga ndetse n’ubushobozi agomba gushoramo, gusa ku bahanzi benshi Nyarwanda bakunda gusezeranya ibidashoboka cyangwa ibirenze ubushobozi abakunzi babo babereka ko bagiye gukora ibihangano ndetse bakamamara kurusha uko byari bisanzwe cyane cyane mu ntangiriro z’umwaka.
Imvugo igira iti : “Uyu mwaka ni uwanjye ndasaba ko abakunzi banjye banshigikira…” imaze ku menyerwa cyane mu itangazamakuru aho igenda igaruka ku bahanzi baba bamaze igihe nta bikorwa mu muziki bafite bakagerageza kumvikanisha ko hari agaseke bari bahishe baje gupfundurira abakunzi babo mu mwaka uba utangiye.

Nyamara nyuma y’igihe uretse kuvugira ku ndirimbo imwe cyangwa ebyiri abazanye ngo ibitangazamakuru zimufashe kuzigeza ku bakunzi babo urongera ukabashaka ukababura ku bw’impamvu zo kuticara hasi ngo atekereze ku mushinga we ndetse n’uburyo ugomba kumugaburira.

“Ndasaba abakunzi banjye ku mba hafi…”
Umunyarwanda yaciye umugani ati : “Akeza karigura” ni byo koko kandi n’ijya kurisha ihera mu rugo birakwiye ko Abanyarwanda ari bo bagafashe iyambere bagashyigikira ndetse bakaba abakunzi babahanzi babo ariko igitangaje kuri byo ni uko benshi mu bahanzi bibuka ko bafite abakunzi babo ari uko ari mu gihe runaka babakeneyemo bifuza ko babatera ingabo mu bitugu bakarushaho kwerekana ko ari bo bakunzwe cyane mu bandi.

Ibi nibyo bituma uzasanga akenshi mu gihe cya marushanwa runaka aba bahanzi baba bitabiriye ari bwo bibuka ibikorwa runaka byagirira akamaro umuryango Nyarwanda ngo barusheho kubagaragariza ibikorwa by’urukundo n’ubwitange maze nabo babagirire icyizere babahundagazeho amajwi. Gusa nyuma y’igihe runaka babona ko ibyo bashakaga batabibonye ya mishinga ikarangirira aho.

Imishinga ya baringa…
Hari bamwe mu bahanzi iyo bamaze kubona ko ntabikorwa biri hafi bafite byabafasha gukomeza gusigasira izina ryabo biyemeza kujya mu bitangazamakuru ngo ribafashe kubwira abanyarwanda imishinga bafite iri mbere ari nayo mpamvu akenshi na kenshi baba bamaze igihe batagaragara cyane mu muziki bari bari kuyitegura, bakayiha umwanya wabo ngo izasohoke koko byumvikana ko bakoze ibintu bidasanzwe byagatangaza.

Iki nicyo gihe hari bamwe bateguza indirimbo runaka zikiri gutunganwa babizeza ko ziri bugufi ko umusibo ari ejo bahishiwe byinshi gusa amaso akanga agahera mu kirere igihe kirekire.

“Nari maze iminsi mpugiye mu masomo…”
Kwiga koko ni ingirakamaro kuri buri wese harimo n’abahanzi, gusa muri iyi minsi bimaze kuba urwitwazo kuri buri wese uba utakiboneka mu ruhando rwa muzika akumva ko nakoresha iturufu y’uko yari mu masomo abakunzi be bazamwumva bakabasha kubyakira.

Gusa hari bamwe muri bo iyo ugenzuye neza usanga n’ayo masomo yagize urwitwazo atarayakurikiranaga neza ahubwo ari ikibazo cyo kutagira igenamigambi inoze maze akabura amafaranga agomba gushora mu bikorwa bye bya muzika.

Aya ni amwe mu magambo akunzwe kugarukwaho cyane n’aba bahanzi gusa nawe hari ayo waba uzi tutabashije gukusanya ushobora kuyasangiza abasomyi hagamijwe gukebura abo bireba ngo barusheho kujya bazirikana ibyo batangaje ndetse babashe no kubishyira mu ngiro kuko akenshi bibanduriza isura y’akazi kabo.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru