Yanditswe kuya 2017-11-09 02:39:07
Ibya Benzema mu ikipe y’igihugu n’ubu ntibirafutuka
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2427

Karim Benzema rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid ndetse akaba yaragiriye ibihe byiza ubwo yari ari kumwe n’igihugu cye cy’Ubufaransa mu mikino itandukanye gusa ibye byaje kuzamo kidobya ubwo yashyiraga hanze amashusho y’urukozasoni ya mugenzi we Valbuena bakinanaga mu ikipe y’igihugu.

Kuva mu mwaka wa 2015 Karim Benzema yashyira hanze ayo mashusho ntarongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ndetse avuga ko na bagenzi be bamuhaye akato.

Mu gihe habura igihe gito ngo imikino y’igikombe cy’Isi itangire mu gihugu cy’Uburusiya umwaka utaha wa 2018, Canal Plus yakoze amashusho mbarankuru kuri uyu mukinnyi uherereye mu mujyi wa Madrid.

Gusa mu minsi yashize nibwo hagiye amakuru hanze ko umutoza w’ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa Didier Deschamps yahuye na Karim Benzema maze asaba imbabazi gusa kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu cye cy’Ubufaransa bikaba bikiri ingorabahizi mu gihe kurundi ruhande uyu mukinnyi ahagaze neza mu ikipe akinira ya Real Madrid kandi akaba iteka agaragaza inyota yo kuba ashaka gukinira ikipe y’igihugu.

Benzema uhirwa no kureba mu izamu cyane, afite inyota yo gukinira ikipe ye y’igihugu

Kurundi ruhande bagenzi be bakinana mu ikipe ya Real Madrid barimo Ronaldo, Ramos, Marcelo na Bale muri aya mashusho mbarankuru bagarutse ku bushobozi bw’uyu mukinnyi.

Cristiano Ronaldo akaba yaragize ati : “Mfite ibyiringiro y’uko azagaragara mu gikombe cy’Isi mu Burusiya kuko ni umukinnyi mwiza.”

Umutoza we muri iyi kipe akaba n’Umufaransa mugenzi we Zidane we yagarutse ku kuba Benzema gukinira igihugu cye kandi neza uko ashoboye bihora iteka ari inshingano ze, ndetse n’ikibazo cyaba cyarigeze kuba hagati ye na bagenzi be kurubu ntakikiriho cyakemutse.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru