Yanditswe kuya 2017-11-09 04:29:12
Ibinyamakuru bya leta mu Bushinwa byakeje Trump karahava
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 3910

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump mu ruzinduko ari gukorera muri bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya, Ibinyamakuru byo mu Bushinwa kurubu yakomereje uruzinduko rwe bamuvuze ibigwi bimara ipfa.

Ni mu gihe mu gihugu cye aba atorohewe n’ibitangazamakuru bimurwanya kugeza ubwo nawe afashe icyemezo cy’uko ushaka kumenya amakuru ya nyayo amwerekeyeho azajya ayasanga ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha by’umwihariko Twitter ye akunze gukoresha umunota ku wundi.

Nkuko CNN dukesha iyi nkuru ibitangaza akigera mu Bushinwa Donald Trump kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2017 akaba yakiriwe na mugenzi we w’igihugu cy’Ubushinwa Perezida Xi Jinping mu birori bya kataraboneka ndetse n’urugwiro bamwakiranye Trump bikaba byamunyuze bikomeye.

Umwanditsi w’ikinyamakuru The Global Times cyandikirwa mu Bushinwa akaba yagize ati : “Ese n’iki abaturage b’Ubushinwa bakabaye babona muri Trump ? Icyambere, Abushinwa baha agaciro ukuntu ari inyangamugayo, ibi bikaba binyuranye na mugenzi we Hillary Clinton, wageragezaga guhora yigira mwiza. Ibi nibyo byamugize ikirangirire ndetse bimuha igikundiro akabasha kwegukana intsinzi mu matora y’umukuru w’igihugu. Benshi batekereza ko agendera kubitekerezo bye bwite ari ko ntacyo atwaye.”

Abafasha ba bakuru b’ibihugu byombi mu gikoni bategurana amafunguro n’abana ba Abashinwa

Ubutumwa Trump yasangije abamukurikirana kuri twitter nyuma y’uko bamwakiriye mu Bushinwa

Trump akaba yasabye Perezida w’Ubushinwa gushyira mu ngiro ibikubiye mu masezerano y’umuryango w’Abibumbye mu gukumira ubuhahirane n’igihugu cya Koreya ya Ruguru mu gihe cyaba gikomeje mu mugambi wacyo wo gucura ibitwaro kirimbuzi.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru