Yanditswe kuya 2017-11-09 04:48:29
ONU irasaba ko igihugu cya Yemen cyafungura inzira
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 481

Umuryango w’abibumbye urasaba abasirikare bayobowe na Arabia Sauditi bari
mu majyepfo ya Yemen ko bakongera bagafungura inzira kugira ngo ugeze
ibiribwa kubabikeneye.

Iryo tsinda ry’abasirikare riri Yemen ryafunze inzira zose zaba izo mu mazi, mu kirere ndetse no kubutaka kuva kuwa mbere, bitewe n’ibisasu
byaturikaga mu migi ya Riyadi na Waasi muri icyo gihugu.

Umuahnda ONU yakoresha ngo igeze inkunga ku baturage ba Yemen wafunzwe
Nyuma y’inama y’abakozi b’umuryango w’abibumbye basabye abo basirikare ko
bahita bafungura inzira bakageza ibiribwa ku baturage kuko uburenganzira
bwabo buri kuharenganira.

Mark Lowcock umuyobozi ushinzwe inkunga mu muryango w’abibumbye yavuze ko
niba abo basirikare badafunguye inzira abaturage bashobora kwicwa n’inzara
kuko ntabyo kurya no kunywa bafite.

Aba basirikare batangaza ko bafunze izo nzira banga ko Iran yabona inzira
inyuramo ibagabaho ibitero.

Yanditwe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru