Yanditswe kuya 2017-11-09 06:38:05
Amasaha agira uruhare rukomeye mu gukira kw’igikomere
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1396

Abahanga mu bya siyansi bo mu bwongereza bavumbuye ko igikomere umuntu
yakomeretse ku manywa gikira vuga kurusha icyo yakomeretse nijoro.

Bavugako umubiri hari ibyo ukora bitewe n’igihe bigeze.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko uturemangingo tw’umubiri duhindura
imikorere bitewe n’igihe. Poroteyini zifasha umubiri gukiza igikomere
byagaragaye ko zikora neza cyane cyane ku manywa.

Ubwo bakoraga ubushakashatsi kugikomere , icyo kumanywa cyafashe igihe
kingana n’iminsi 17 naho igikomere cya nijoro gikira mu masaha 28.

Aba bashakashatsi kandi bavuga ko icyo kinyuranyo ari kinini bongeraho
kandiko bashobora kwihutisha gukira kw’igikomere bakoresheje imiti yitwa
Siteroyide ishobora guhindura ighe cy’imikorere y’umubiri.

Ubu bushakashatsi kandi nkuko butangazwa n’ikinyamakuru cya Siyansi
bwakorewe ku barwayi bagera ku 118 mu kigo kita kubarwayi bakomeretse mu
Bwongereza.

Bugaragaza ko hari ikinyuranyo cya 11 hagati yo ku manywa na nijoro.

Uturemangingo tw’uruhu dutakaza imbaraga zatwo mu masaha 24. Utu
turemangingo nitwo twihutira gufunga igikomere igihe umutu ahuye n’impanuka
agakomereka.

Mugihe cy’amanywa utu turemangingo dukora cyane naho mu ijoro tugatakaza
ingufu.

Dogiteri O’neil umwe mu bashakashatsi ubwo yaganiraga na BBC yagize ati :”
Ni nko kwiruka ibirometero ijana”. Uwirukanka iyo yiteguye kwiruka ntakabuza
atsinda uwahagaze ategereje kwiruka”.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru