Yanditswe kuya 2017-11-09 21:57:17
Uruzinduko rwa Perezida John Pombe Magufuli mu gihugu cya Uganda ni ingenzi
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 988

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni na mugenzi we wa Tanzaniya
John Pombe Magufuli kuri uyu wa kane bashize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa
umuyoboro wo gutwara amavuta bikazaba ingirakamaro kubaturage.

Aba ba perezida babiri bashize ibuye fatizo ahazubakwa umuyoboro w’amavuta
mu gake ka Luzinga hakaba hegereye umupaka wa Mutukula.

Aba ba perezida kandi bafunguye gasutamo ya serivisi zose zirimo nko
koroshya ingendo muri ibi bihugu byombi.

Perezida Magufuli akaba amaze gusura igihugu cya Uganda inshuro eshatu.Uyu
mushinga wo kubaka umuyoboro w’amavuta ku mupaka wa Hoima uzaba ufite
uburebure bungana na kilometer 1,443 nizindi kilometer 1.115 zizubakwa mu
gihugu cya Tanzaniya.

Uyu mushinga ukaba uzatwara biliyoni 3.55 z’amadorari y’Amerika, uyu
muyoboro ukaba uzajya utwara ibigega bigera 2000 ku munsi, uyu muyoboro
ukaba uzuzura mu 2020, uyu mushinga uzatwara aka kayabo ukaba uzashirwa mu
bikorwa kuruhare rw’ibi bihugu byombi.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru