Yanditswe kuya 2017-11-10 02:18:32
ICC rwasabye gukora ubushakashatsi bwimbitse kubwicanyi bukorerwa Abarundi
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 2782


style="display:inline-block;width:535px;height:113px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="5962928612">

Urukiko mpanabyaha rwa ICC rufite ikicyaro mu buhorande rwabwiye abacamanza
gukora ubushakashatsi bwimbitse ku ihohoterwa ririmo gukorerwa abaturage mu
Burundi.

Urukiko rwatangaje ko rugiye gukora iperereza ku bantu bahohoterwa mu
Burundi harimo kwicwa no gutotezwa ibi bikorwa byose bikaba bikorwa na
guverinoma y’Uburundi.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike igihugu cy’Uburundi gitangaje ko kivuye muri
ICC, gusa uru rukiko mpanabyaha rwavuze ko rugiye gukora iperereza ku
bantu bahohoterwa na guverinoma y’Ubundi.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko iri hohoterwa
rikorerwa abaturage ryatangiye mu 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza
yiyamamarizaga kongera kuyobora iki gihugu.

Ubwo Perezida Nkuruziza yiyamamarizaga manda itaravuzweho rumwe n’ishyaka
bahanganye ku butegetsi nibwo abantu batangiye kwicwa no gutotezwa.

Uburundi bwasinye kuva muri ICC nyuma yaho umushinjacyaha wa ICC atangaje
ko bagiye gukora iperereza ku byaha by’intambara byabaye mu Burundi kuva
muri 2015.

Uyu mushinga wo kuva muri ICC watowe nabagize guverinoma mu nama yabaye
kuri 6 ukwakira 2017.

Uru rukiko narwo rukaba rushinjwa kutavuga rumwe n’abaperezida b’umugabane
wa Afurika bityo rero bakavuga ko rwibasiye afurika.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Uwimana Nadine

Uko ubyumva Nuko Bobanza Bakiga Ivyububuke Buri Mu Burundi Eregatwebwe Batobato Turahahoneye

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru