Yanditswe kuya 2017-11-09 22:23:49
Imodoka itagira umushoferi yakoze impanuka ubwo yashyirwaga ahagaragara
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 3350

Imodoka idakenera umufoferi yakoze impanuka ubwo yerekanwaga ku mugaragaro
ahitwa Las Vegas. Iyi modoka yari ihetse abagenzi iza kugongwa n’ikamyo
yigenderaga buhoro.

Amakuru akomeza avuga ko iyi modoka yakoze impanuka bitewe n’uburangare
bw’umushoferi, byatumye yangirika ibice by’imbere.

Imodoka itagira umushoferi
Ku bw’amahirwe mu bantu umunani bari bayirimo nta wakomeretse cyangwa ngo
ahasige ubuzima.

Umuvugizi wa Las Vegas yavuze ko iyo mpanuka itari ikanganye. Akomeza avuga
ko iyo modoka nta minsi myinshi izashira idasubiye mu muhanda.

Gusa nubwo iyi mpanuaka yabaye ngo ntiyabujije kwerekana ko iyo modoka
idakenera umushoferi yageze ku ntego yayo ubwo yamurikagwa.

Iri geragezwa ngo rizakomeza gukorwa mu gihe cy’amezi 12.

Ikigo gishinzwe ubwikorezi muri ako gace, cyavuze ko ari ibintu byiza kandi
n’abanyamerika bazabyishimira.

Yanditwse na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
RUGAMBA

Ni gute muvuga ko iyo modoka idakenera umushoferi se kandi mukongera ngo impanuka yaturutse ku burangare bw’umushoferi ? Contradiction which leads to false information

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru