Yanditswe kuya 2017-11-09 22:35:39
Amabuye y’agaciro agiye kujya atunganyirizwa mu Rwanda
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 688

Ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete yaganiraga
n’Inteko Nshingamategeko yavuze ko u Rwanda rwazamuye umusaruro
w’amabuye y’agaciro ku buryo mu minsi mike hazatangizwa uruganda rutunganya
amabuye y’agaciro yatunganyirizwaga mu mahanga.

Ibi Minisitiri Gatete yabivugiye imbere y’Inteko Nshingamategeko umutwe
w’abadepite, abagaragariza uko igihembwe cy’ingengo y’imari cy’uyu mwaka
cyagenze .

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni rumwe mu nzego zateye imbere ku
buryo bugaragara,kandi intumbero ni uko muri 2024 u Rwanda ruzaba rwinjiza
asaga miliyali 1.6 y’amadorali.

Yakomeje avuga ko byagaragaye ko mu Rwanda hari amabuye y’agaciriro
menshi yaba Wolfram cyangwa Coltan, ahubwo igikorwa ni ukunoza uburyo ubu
butunzi bwasarurwa binyuze mu buryo.

Yagize ati :” “Kuyitunganya rero bigiye gukorwa vuba, dufite noneho na
Amethyst, izi shene abantu bambara zajyaga zikorerwa ahandi, nimujya hano
hanze muzahasanga abantu bava za Sri Lanka barimo babikorera ahangaha,
babicongera ahangaha kugira ngo tubyohereze.”

Yongeyeho kandi ko u Rwanda rugiye kujya rwohereza mu mahanga amabuye
y’agaciro nkuko rwatangiye kohereza abantu mu mahanga kumenyekanisha
ibikorwa by’u Rwanda.

Hirya no hino mu Rwanda hagenda hagaragara imitungo kamere nk’uko
abashakashatsi bagenda babigaragaza nka Gaze ndetse na Peterori. Ministiri
Gatete akaba yavuze ko nabyo u Rwanda rugiye gukomeza kubibyaza umusaruro.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru