Yanditswe kuya 2017-11-10 01:49:10
Ruhango : Nyuma yo kuganirizwa , imiryango 21 yiyemeje kwikosora
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 400


Kuri wa 8 Ugushyingo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango , Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze bagiranye ibiganiro n’imiryango 21 yabanaga nabi yiyemeje kureka makimbirane cyane cyane birinda umuco wa ndi igabo mu muryango.

Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abaturage bagera kuri 45 baturutse mu miryango 21 yose yo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango.Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi muri uwo murenge Inspector of Police(IP) Augustin Mbonyumugenzi aho yasabye iyi miryango kureka amakimbirane aho ava akagera , cyane cyane birinda ingeso yo gushaka kwikubira umutungo w’umuryango ari nayo ntandaro y’amakimbirane mu miryango.

IP Mbonyumugezi yagize ati :” Muri raporo z’imibanire yanyu zitugeraho twasanze ahanini amakimbirane arimo guturuka ku bwumvikane buke mu gukoresha umutungo wo mu rugo. Bamwe mu bagaobo hari abo usanga barigize ba ntibindeba,ibikenewe mu muryango bakabiharira abagore babo.”

Yakomeje abagaragariza ko iyo bimeze gutyo umuryango udatera imbere, umuryango utateye imbere ari nawo uhorana amakimbirane, inzara no guhora bitana ba mwana kuri nyirabayazana w’ibibazo bafite ari nabyo bivamo gukubita no gukomeretsanya tutibagiwe no kwamburana ubuzima.

Yagize ati : “Niba umugabo n’umugore bahora bashwana, umuryango ntuba ugiteye imbere ubwo n’igihugu bizakigiraho ingaruka, abana ntibazabasha kujya kwiga, mu rugo hazahora ibibazo bitandukanye bishingiye ku bukene.”


style="display:inline-block;width:535px;height:113px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="5962928612">

Murambe Semana Emmanuel, ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Byimana yasabye abagabo kureka ingeso ya “Ndi igabo” ikunze kuranga bamwe mu bago,aho bumva ko aribo ba Chef(umuyobozi w’ikirenga) mu muryango ko nta wundi ugomba kugira icyo avuga.

Yagize ati : “Hari abagabo bamwe mu miryango usanga bagifite umuco wa kera wo kumva ko aribo bonyine bafite ijambo rya nyuma mu rugo,ibyo sibyo, umugore n’umugabo mugomba kumvikana kuri gahunda zose zo mu muryango”.

Muri iyi nama kandi hanagarutswe ku kibazo cya bamwe mu bagabo usanga bakunda gusahurira imitungo y’urugo mu babyeyi babo kubabafite no kumva amabwire y’ababyeyi babo ,aha naho hagaturuka amakimbirane mu miryango.

Nyuma y’ibi biganiro mu matsinda yahuje abagabo ukwabo n’abagore ukwabo ,amatsinda yari agizwe n’iyi miryango abaturage 45 bibumbiye mu miryango 21 yari yatoranyijwe mu midugudu basoje bagaragaza ibyishimo bafata umwanzuro bavuga ko mu nama itaha bazaza bagaragaza impinduka zabaye mu miryango baturukamo.
Icyakora mu murenge wa Byimana nta byaha bikabije byari byagaraga biturutse ku makimbirane mu miryango.

Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru