Yanditswe kuya 2017-11-10 03:24:24
Inama zirakenewe : “Ati nubwo nasezeranye n’umugabo byemewe ngiye kumureka kubera kutampaza mu buriri”
Ibitekerezo:  8 Abayisuye: 1014


style="display:inline-block;width:535px;height:113px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="5962928612">

Yagize ati : Bavandimwe mbona hari ibibazo bivugirwa kandi bigakemuka, na njye ndaje ngo mungire inama ku kibazo mfite mu muryango wanjye. Ndi umugore ukiri muto, ndubatse mbana n’umugabo tumaze kubyarana kabiri, umwana wacu mukuru afite imyaka itatu umutoya afite umwaka umwe.

Umugabo wanjye twashakanye mukunda cyane, afite akazi keza kamuhemba amafaranga ahagije nanjye mfite akazi keza muri Leta. Mu by’ukuri umugabo wanjye dushakana nafashe icyemezo cyo kureka abahungu bose twari twarakundanye mbere, mubonamo umuntu unyuze umutima. Gusa mbere abo bahungu twakundanye buri umwe twararyamanaga mu gihe twakundanaga ariko ntabwo twagize umushinga ngo hagire uwo turushingana.

Mu rugo iwanjye, umugabo tubana nabonaga ari umusore mwiza utagira uko asa haba mu mico no mu myifatire kandi ni ko ameze, mbona ari umuntu w’inyangamugayo, ariko mu buriri nta kintu amarira (ntampaza) ku buryo ubu numva aho kubura ibyishimo ngiye kumureka.

Kwamamaza Nagerageje kwihangana, mubwira ikibazo cy’uko numva mu buriri ntacyo amarira ariko nkabona ntacyo ahindura. Ntinya kumubwira ko nakundanye n’abandi bahungu mbere ndetse tukanaryamana kuko ntinya ko yambonamo umusambanyi akanangabanyiriza icyizere, cyangwa we akumva ko ntacyo amaze.

Mu by’ukuri umugabo wanjye aho bigeze numva ntakibashije kwihanga kuko atakibasha kumpaza mu buriri, numva namureka nkigendera.

Ubu mfite ikibazo cy’abo bana twabyaranye, kuko ndabakunda. Aho bigeze aha, umugabo wanjye twarasezeranye imbere y’Imana no mu mategeko, ariko mbura aho mpera naka gatanya kuko nabuze aho nahera nsobanurira umuryango impamvu yo gutandukana n’umugabo wanjye babona ari indakemwa mu mico no mu myifatire.

Bavandimwe mwamfasha kungira inama y’icyo nakora. Ese byashoboka ko uyu mugabo namwihanganira nkemera kubabara bigahera ku mutima ? Umugabo wanjye se nimubwiza ukuri ikibazo mfite hari icyo yakora kugira ngo mu buriri bige bigenda neza mu buryo buhuye n’ibyifuzo byanjye ?

Abana banjye se iki ni cyo gihe cyo kubasiga cyangwa nkabatwara se ? Ubu se ko numva umugabo wanjye ntakimwizeye n’ubwo mu mutima harimo izo ntambara, nakora iki ? Mumfashe ndabinginze.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
umuti Ni uwubiha

Uko ubyumva mpamagara nguhe inama0722336099

kagabo

Uzamubwire ko wumvako uba ucyimucyeneye azabihindura naho gutana nibibi,cyangwa uzashake umuntu umwe gusa uzajya agucyemurira ako kabozo mubimenyane mwembi kandi mwibanga ubundi urere abana bawe kuko ndumva ntacyo yahindura niko aremye imyaka yose mumaranye aba yarabihinduye, cyangwa yivuze biravurwa ariko mwabigiye inama.

Eddy Thor

Hamagara +250786937060

Iranzi

ihangane

Uko ubyumva azemere ajye yihagana

Uko ubyumva Uzatege Amatwi Radio Sit Redio 88.3 Kuwagatanu Umunyamakuru Vesitina Azamukuvurira Bigendeneza

boki

indaya gusa ko wabyaye ikindi ushaka niki ?

kaka

Umva muvandimwe, imirimo yo mu buriri ntabwo ukwiye kujya uyiharira umugabo gusa ahubwo nawe bigiremo uruhare, umutegure kdi umufashe kukugeza kubyishimo ushaka.Nawe ubifitemo uruhare

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru