Yanditswe kuya 2017-11-10 05:43:37
UKO MBIBONA : ‘Made in Rwanda’ Inzira itoroshye ariko itanga icyizere
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2902


Hashize igihe gito mu Rwanda hatewe intero ya Made in Rwanda (Ibikorerwa mu Rwanda), umunsi ku munsi ibikorerwa mu Rwanda bigenda birushaho kwiyongera ndetse bihabwa agaciro ku isoko ryo mu Rwanda n’ubwo inzira yo guterwa ikiri ndende.

Nta gihe gishize Banki y’Isi ishyize hanze ubushakashatsi bwerekana ko u Rwanda ruri ku mwanya wa Kabiri mu bihugu byoroshye gukoreramo ubushabitsi (business). Bityo bikaba byoroshye kumvikanisha uburyo u Rwanda rwafunguye imiryango ku bashoramari batandukanye bifuza gushora imari yabo mu gihugu i mbere.


style="display:inline-block;width:535px;height:113px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="5962928612">

Ubwo iyi gahunda yatangizwaga benshi mu Banyarwanda nta cyizere bayihaga kubera ko wasangaga nta mwimerere w’ibyo bikoresho bikorwa n’abanyarwanda kurundi ruhande ba rwiyemezamirimo batandukanye nabo bo mu Rwanda bakagaragaza imbogamizi yo kuba bakigorwa no kubona ibikoresho by’ibanze mu kubitunganya ndetse n’isoko ritaraguka ngo abanyarwanda babashe gukuza imyumvire bahahe ibikorerwa iwabo.

Haracyari Abanyarwanda bumva ko ntabuziranenge bw’ibikoresho bikorerwa imbere mu gihugu, bakaba bagifata rutemikirere berekeza i Bwotamasimbi kujya kubihaha yo kandi hari ibyo bagasanze bugufi yabo biboroheye.
Imwe mu mpamvu ni wa mugani wa ya mvugo ngo “Nta muhanuzi iwabo.” Ntekereza ko iyi mvugo yagacitse bitewe naho iterambere ry’u Rwanda rigeze kuri ubu.

Mu gihe u Rwanda rwaba rwimakaje iyi gahunda yo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu, u Rwanda rwazigama 18% by’amafaranga yakoreshwaga batumiza ibikoresho mu mahanga ndetse n’ifaranga ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga rikagira agaciro.

Ubugeni, Ubukorikori, umusaruro uturuka ku buhinzi, inganda zitunganya ibikoresho bitandukanye ni bimwe mu bizagarukwaho guhera kuri 29 Ugushyingo kugeza kuya 5 Ukuboza 2017 mu imurikagurishwa ry’ibikorerwa mu Rwanda ahasanzwe habera iri rimurikagurishwa i Gikondo.

Mu gihe cy’imyaka itatu ishize iyo hagira uwo ubwira ko hari igihe kizagera mu Rwanda tukaba dufite uruganda rukora ibinyabiziga yari kugira ngo uri mu nzozi. Gusa ntagihe kinini gishize ibyari kuba inzozi mu myaka 3 ishize uyu munota byaba ari nko kuzikabya.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo hagiye amakuru hanze y’uruganda rukorera imodoka mu gihugu cy’Ubudage Volks Wagen rwasinyanye amasezerano n’ikigo gishinzwe iterambere RDB y’ubufatanye mu gutangiza uruganda rukora imodoka ndetse n’ikigo kizajya gitanga amasomo ku bijyanye n’imodoka ibyo byose abazabyungukiramo haba abakozi batandukanye bazakora muri urwo ruganda bazaba ari Abanyarwanda.

Mu gihe kigera ku mezi atanu nibwo hasakaye indi nkuru y’uruganda rwitwa Rwanda Motorcycle Company (RMC). Ruteranyiriza moto mu Rwanda zahawe izina ‘INDAKANGWA’

Muri Kanama uyu mwaka kandi ubwo hari mu imurikagurishwa nibwo rwiyemezamirimo Sina Gerard yamurikiye abari baryitabiriye bwa mbere igare rikorerwa mu Rwanda rikozwe mu giti ku bikoresho byose by’imbere mu gihugu ndetse rikaba ntaho ritaniye n’amagare yandi asanzwe uretse kuba rihendutse kuyarusha.

Hari inganda zitunganya ibikomoka ku mpu by’iyongereye nyuma yaho u Rwanda rufatiye umwanzuro wo guca caguwa. Gusa bamwe mu baguzi bagaragaza imbogamizi zo kuba ibi bikoresho bikorerwa imbere mu gihugu bikiri ku giciro gihanitse bityo kuba babyigondera kurubu bikaba bikiri imbogamizi.

Gusa kurundi ruhande abacuruzi nabo batangaza ko impamvu ibi bicuruzwa bigihanitse ibiciro ari ikibazo cyo kuba n’isoko ryabo bagikorera rikiri hasi ndetse n’ibikoresho by’ibanze bakenera mu gutunganya umusaruro wabo bitoroshye ku bibona.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru