Yanditswe kuya 2017-11-10 06:11:11
Bishop abatiza abakirisitu akoresheje inzoga - AMAFOTO
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 1842


Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo akomeje gutungura abatari bake kubera amahame y’idini rye harimo no kubatiza abayoboke b’iri dini hifashishijwe inzoga.

Bitewe n’uyu mubatizo udasanzwe, itorero rye rimaze kugira abayoboke barenga 500 mu gihe cy’amezi abiri gusa byuvikana ko abantu bajyayo bakurikiye inzoga zihaba n’uyu mubatizo we udasanzwe.

Inzo zikaze ziba ziteretse imbere ya Bishop
Bishop Makiti ahamya ko ibi akora bijyanye n’ijambo ry’Imana kuko na Yesu yabikoze ubwo yahinduraga amazi divayi.

Yagize ati : “Muri iri torero tubanza gusengera inzoga mbere yo kuziha abayoboke bacu nk’uko Yesu yabikoze.”

Babanza gusengera inzoga mbere yo kuzikoresha
Makiti yakomeje avuga ko impamvu akoresha cyane inzoga mu bikorwa by’itorero rye yise Gabola Church ari uko abantu banyoye inzoga baba bishimye kandi ari abanyamahoro.

Ati : “Abantu banywa inzoga baba bishimye kandi ni abanyamahoro. Ibi bisobanuye ko baba bari mu gicucu cy’Isumbabyose.”

Baterana bisomera kunzoga
Bishop Makiti utavugwaho rumwe n’abakurikirana ibibera mu rusengero rwe, avuga ko kuba aha inzoga abayoboke be ndetse akazibabatirisha byagabanyije ibyaha bityo akaba ari umusaruro mwiza idini rye ririmo kugeraho.
Akarusho ngo ni uko umuntu wese abatizwa hifashishijwe inzoga asanzwe akunda.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO

Is irashaje

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru