Yanditswe kuya 2017-11-10 07:24:08
Ubuzima mu mazi abira, aho guhumeka bingana no kunywa amatabi 44 ku munsi -AMAFOTO
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 9944


Guhera mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri nibwo mu kirere cyo mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubuhinde New Delhi abahaturiye binjiye mu bihe bidasanzwe aho ikirere cyahindutse ibyuka bihumanya bikwira umujyi wose.

Ku mugoroba wo kuri uwo wa Kabiri leta ikaba yarahise ihagarika imirimo igiye itandukanye harimo uburezi, ndetse ihamagarira ababyeyi guheza abana mu nzu kuko aribo ubuzima bwabo bwajya mu kaga byihuse. kuko hari kugereranwa guhumeka uyu mwuka nko kunywa amatabi 44 ku munsi.

Bamwe bahisemo kwambara udukingirizo ngo babashe gukomeza imirimo yabo
Mu gukumira iki cyiza leta y’Ubuhinde ikaba yahagaritse ingendo z’ibinyabiziga ndetse n’imirimo y’ubwubatsi mu mujyi wa New Delhi ngo ibintu bibanze bisubire mu buryo.
Umuyobozi w’umujyi wa Delhi, Bwana Arvind Kejriwal akaba yagereranyije uyu mujyi nk’icyumba cy’umwuka (Gas Chamber)

Leta ikaba yahagaritse imirimo y’Ubwubatsi yakorwaga ngo ibi byuka bihumanya bibanze bishire
Fatima ukoresha izina rimwe mu kiganiro yagiranye na CNN dukesha iyi nkuru, yavuze ko kwambara akikwiza (bimenyerewe ku basiramukazi) yabitangiye mu ntangiriro z’uku kwezi aho agaragaza amaso gusa nabwo akongeramo ibirahure mu maso bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru