Yanditswe kuya 2017-11-10 08:53:55
Abari biteze umusimbura wa Safi basubize amerwe mu isaho
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 4285


Ni nyuma yaho umwe mu bagize itsinda ry’abasore b’abanyamujyi (Urban Boys) ariwe Safi avuze ko adashobora gukomezanya n’iri tsinda ahisemo kujya gukora ku giti cye bagenzi be bafatanyije bavuze ko nta wundi musimbura w’uyu muhanzi bari buzanemo bari bukomeze ari babiri.

Mu kiganiro n’itangazamukuru ku hazaza hiri tsinda rifite abakunzi benshi kubw’ibihangano byabo hano mu Rwanda, umwe mu barigize akaba ari nawe muyobozi waryo Humble Jizzo atangaje ko nta musimbura wa Safi uri gushakishwa bari bukomeze imirimo ari babiri gusa ni ukuvuga Humble na Nizzo.

Humble na Nizzo mu kiganiro n’itangazamakuru
Gusa Humble kurundi ruhande yavuze ko mu gihe bazabona ko ari ngombwa mu gihe kiri imbere ko bashaka undi muhanzi bazamushaka uzasimbura Safi.

Umwe mu bagabo wabanye n’iri Tsinda kuva rigishingwa rigiherereye za Butare uzwi ku mazina ya Tupac yatangaje ko ibijya gushya bishyuha ko kuva cyera amahane ya Nizzo na mugenzi we Safi yaharangwaga mu itsinda, Tupac yagize ati : ““Nizzo na Safi bamye ari nk’amasake abiri ashondana”

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO

ndabashi gikiye.arko mwiyunge nkabavandimwi nizo na safi bagomba kwi cara hamwe bakaganira nkaba vandi mwe ?

ni Ghadi ndi iremera

Kuko safi ndamukunda niyihangane agaruke rwose yigenda kbs

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru