Yanditswe kuya 2017-11-10 23:41:30
Yarashwe mu bugabo mu gihe yari ari mu byishimo by’ubukwe bwe
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 4424


Umusore wari ufite ubukwe bamurashe mu myanya ye y’ibanga mu gihe
barasaga mu kirere bagaragaza ibyishimo by’ubukwe bwe.

Uyu musore wo mu gihugu cya Misiri wasezeranaga yakomeretse bikomeye cyane
cyane mu bice bye by’ibanga no ku maboko, gusa uyu musore yahise ajyanwa mu
bitaro.

Ubukwe muri Misiri buritabirwa cyane
Osman al-Alsaied w’imyaka 28 yari arimo kwishimira ko avuye mu kiciro
cy’ingaragu, mu gihe bari bari muri ibi byishimo nibwo yumvishe isasu
riturikiye impande ye nuko rihita rimufata mu myanya ye y’ibanga.

Polisi yatangaje ko iyi mbunda yarashwe n’umuntu utayizi neza,uyu musore
warashe irisasu yari ari mu kigero cy’imyaka 26.

Polisi yakomeje ivuga ko uyu musore wakoze aya marorerwa yahise atoroka
gusa nyuma y’igihe gito bahise bamufata ajyanwa imbere y’ubutabera.

Kurasa mu kirere ni umugenzo w’ibirori
Abaturage bari bari muri ubwo bukwe bahise biyamira batangaza ko uyu
mugenzo wokurasa mu kirere mu gihe k’ibirori wakurwaho burundu mu gihugu
cya Misiri.

Bagize bati” ese igihe umuntu azaba afite ibirori hakaba umwaku wo
gukomereka bitewe n’iri rasa ryo mukirere bizagenda bite.”

Iki kibazo kandi cyaherukaga kuba muri iki gihugu cya Misiri mu kwezi
gushize,iki gihe bwo umusore bari bamurashe mu mayunguyungu biba ngombwa ko
bamubaga.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru