Yanditswe kuya 2017-11-10 23:55:53
Perezida Macron ahangayikishijwe n’ibibazo by’igihugu cya Lebanoni
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 259


Perezida w’Ubufaransa Emanuel Macron yavuzeko arajwe ishinga n’igihugu cya
Lebanoni ko cyakongera kikagarukana umutekano. Ibi yabivuze ubwo
yatangiraga uruzinduko rw’akazi kuri uyu wa kane muri Arabiya Sawudte.

Ibi abivuze nyuma y’uko Saad Harir, Visi Perezida wa Lebanoni yikuye kuri
uyu mwanya mu cyumweru gishije. Ibi ngo yabitewe no guhangayikishwa
n’ubuzima bwe aho yavugaga ko yatinyaga ibitero bishobora kumugabwaho.

Ibi bikaba byarakekagwa ko iyegura rye ryaba ryaratewe na Arabiya Sawudite.

Macron akomeza avuga ko azasura igiugu cya Yemeni n’abayobozi ba Arabiya
Sawudite. Abivuze nyuma y’uduce twagiye twigabizwa n’abarwanyi ba Arabiya
Sawudite.

Ubwo Macron aheruka mu mujyi wa Dubayi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu,
yavuve ko ashaka ubuyobozi bwa Lebanoni bubaho mu mitegekere izira imvururu
n’umutekano muke.

Igihugu cy’Ubufaransa gifitanye umubano ukomeye n’igihugu cya Lebanoni.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru