Yanditswe kuya 2017-11-11 00:19:14
Abapasiteri bahagurukiye guhangana n’iterabwoba no guhara ubuzima bwabo
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 664

Umubare munini w’abavugabutumwa b’itorero rya Salt Lake Valley bahagurukiye
kurwanya ubwicanyi. Ibi byatewe n’ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu
rusengero ruto muri Texas kuri iki cyumweru.

Rev.Gregory Johson uhagarariye aba bapasiteri bishyize hamwe yagize
ati :”Ubu nta hantu hateye ubwoba, dufite inshingano zo kuba abashumba
b’umukumbi w’intama kandi dushaka kurinda abashyitsi batugana.”

Aba bapasiteri uko ari 17 bahuriye ku kicaro cy’itorero rya Salt Lake
Christian kuri uyu wa kane kugira ngo baganire kuri gahunda y’ibikorwa
byabo birimo kwerekana ibyiyumviro byabo, agahinda ndetse no gusengera
abagizweho ingaruka n’iraswa ryatunguranye ryabaye ku cyumweru.

Pasiteri w’itorero rya Rock church in Draper Bill Young we yagize
ati :”Imana ni igisubizo si ikibazo.”

Kandi bavuze ko bishyize hamwe kugira ngo barinde abayoboke babo nubwo
bimeze nko kwirasa isasu.

Pasiteri Derek Frilley uyobora itorero rya Sandy Ridge Church yagize
ati :”Buri wese muri twe yiyemeje kwitangira abadashobora kwirwanirira.

Aba abapasiteri kandi bagiye guhabwa amahugurwa y’uko bamenya umuntu ufite
intwaro na Chuck Huyck uzwi cyane mu gutanga amahugurwa yo kurasa mu
myaka 30. Huyck ubu yigisha ibijyanye n’uburyo wakwitwara mu gihe habayeho
kurasa ndetse n’uburyo wakemura icyo kibazo.

Huyck yagize ati :”Dukeneye kwitegura umwanzi uje adusumira kandi turabizi
ko ajyiye kuza.”

Yavuze kandi ko biteguye bihagije kandi batitaye ku gihombo bagira ko
ahubwo bagomba gutsinda kabone n’ubwo bapfa. Iri akaba ari itegeko rya
mbere ngenderwaho.

Itegeko rya kabiri ni ukwitegura guhangana n’ikibazo cyose kizavuka.

“Tugomba gutera intambwe dusanganira uwo mugizi wa nabi.”

Itegeko rya gatatu ari naryo rya nyuma nk’uko Huyck akomeza abivuga ni
ukugira ubumenyi bwo kwitabara mu mirwanire igihe bibaye ngombwa.

Huyck yavuze ko izi ntwaro zizafasha Abapasiteri n’abashinzwe umutekano
wabo mu guhangana n’icyahungabanya umutekano mu nsengero zabo.

Huyck yakomeje agira ati :”Guhera Kayini yakwica umuvandimwe we Abel, ubu
abavandimwe bari kwicana kandi aho niho dutuye ariko ibyo ntacyo bivuze.
Ubu tugomba guhangana n’umwanzi.”

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru