Yanditswe kuya 2017-11-11 00:36:59
Pererezida yahamije ko yishe umuntu
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1237


style="display:inline-block;width:535px;height:113px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="5962928612">

“Mfite imyaka 16 nishe umuntu” ibi yabivugiye mu mujyi wa Da Nang muri
Viyetinamu mu nama yahuzaga abayobozi b’ibuhugu bya Aziya na Pasifike.

Yavuze ko yamuteye icyuma kubera ko yamwitegerezaga cyane.

Umuvugizi wa Duturte yavuze ko ibi byari´” ugutera ubuse gusa” Kandi akunda
gushyenga iyo avuga ijambo.

Yanavuze ko kandi yivuganye n’abandi ubwo akiri meya w’umujyi wa Davao.

Bwana Duterte yitabiriye iyi nama ya Apac hamwe n’abandi bayobozi ndetse
na Perezida w’Amerika Donald Trump .

Biteganyijwe ko uyu muyobozi azahura na Trump bakaganira bombi mu minsi iri
imbere. Iki kiganiro kizaba ari icyambere hagati ya Duterte na Donald
Trump.

Mu mwaka wa 2015 ubwo Duterte yaganiraga n’ikinyamakuru cya Esquire cyo
muri Philipine yavuze ko mu gihe cy’intambara mu kirwa ubwo yari afite
imyaka 17 yishe umuntu amuteye icyuma. Yagize ati :”Naragiye mutera icyuma
ndamwica.”

Ntihamenywe neza niba yavugaga icyuma kimwe cyangwa yarabiteye abantu
batandukanye.Uyu mugabo kandi yarafungwaga akongera agafungurwa nkuko
akomeza abitangaza.

Bicyekwa ko uyu muyobozi yaba yarigeze guhanura abantu mu ndege iri mu
kirere.

Umukuru w’igihugu cy’Amerika bwana Donald Trump azasura igihugu cya
Philipine agiye gusoza uruzinduko rwe muri Azia.

Bwana Duterte yateje urujijo ubwo yitaga maraya uwahoze ari perezida
w’Amerika Barack Obama.

Brack Obama yahise ahagarika ibiganiro byategurwaga hagati yabo bombi

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru