Yanditswe kuya 2017-11-11 02:39:50
Stromae yakabaye yariyahuye iyo atagira umuvandimwe we
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 8155


Stromae umuhanzi w’icyamamare ufite amamuko mu Rwanda kurubu ukorera ibikorwa bye bya muzika mu gihugu cy’Ububiligi nyuma yaho afatiwe n’uburwayi bwa Malariya bukamuzengereza ubwo yari mu bitaramo byo kumurika umuzingo we ‘Racine Carrée’ ngo hari aho byageze yumva ashatse kwiyahura.

Mu mwaka wa 2015 mu kwezi Kamena ubwo Stromae yiteguraga igitaramo yagombaga gukorera mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yaje gufatwa n’uburwayi bituma ahagarika ibitaramo byose yarafite harimo n’icyo yari gukomereza mu Rwanda kugeza muri Kanama 2015.

Ikinyamakuru Purepeople cyakoze icyegeranyo ku mibereho n’ubuzima bw’uyu muhanzi ubwo bwigeze kujya mu kaga gakomeye afashwe n’uburwayi bwa Maralia ikamuzengereza.

Nyuma yo gukira uburwayi Stromae yakoze igitaramo cy’amateka i Kigali

Amahirwe yagize nuko hari umuvandimwe we wamubaye hafi ubwo hari n’ igihe cyageraga agatakaza ubwenge, Stromae yagize ati : “Hari ijoro nakabaye nariyahuye. Ndababwiza ukuri ibyo mbihagazeho iyo atamba hafi uyu munsi ntabwo tuba tuvugana.”

Stromae akaba yaragize umunaniro cyane waje no kuziramo indwara ya malaria ubwo yari mu myiteguro mu bitaramo yakoreraga ku mugabane w’Afurika harimo n’icyo yaje gukora mu Rwanda nyuma yaho akiriye cyasigaye mu mitima ya benshi.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru