Yanditswe kuya 2017-11-11 04:16:38
Maj.Gen Muhoozi aranyomoza abavuga ko ashaka gusimbura se kub’ubuperezida
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 5356


Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’ Umujyanama we Mukuru ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Maj Gen Muhoozi Kainerugaba yiyamye abavuga ko yiteguye kwinjira mu bikorwa bya politiki yeruye.

Yatangaje ibi nyuma y’ aho muri iyi minsi amatsinda anyuranye y’ urubyiruko muri Kampala no mu Ntara zigize Uganda yagiye agaragaza ko ashyigikiye ko Maj.Gen Muhoozi yasimbura se ku mwanya wa Perezida w’ igihugu cya Uganda.

Gen.Muhoozi Kainerugaba wahoze ayobora ingabo zirinda se yakomeje yiyama aba bavuga ko yitegura kuzasimbura se nk’ uko byagiye bivugwa mu cyiswe “Muhoozi Project” cyatumye benshi bafungwa harimo na Gen. Tinyefuza Ssejussa David.

Umuvugizi wa Maj.Muhoozi, Maj Chris Magezi yakomeje avuga ko sebuja atigeze agirana ibiganiro n’ aya matsinda y’ urubyiruko akorera muri sosiyete sivile.

Ati “Ibi bavuga nibyo bifuza ariko nta gaciro twabiha kuko Maj.Gen Muhoozi ubwe ntacyo aratangaza gusa twasanze hari amatsinda yagiye atanga ibyifuzo [Maj.Gen Muhoozi should be the next president of Uganda…] akoresheje imbuga nkoranyambaga mu buryo bupfuditse”.

Maj Magezi yahise atangariza Chimpreports, ko Muhoozi akoresha urubuga rwa twitter @mkainerugaba ari rwo rwo nyine rwemewe ngo izindi ni inkorano z’ abantu bifitiye ibindi bitekerezo n’ inyungu zabo bwite.

Magezi yakomeje abwira abantu kwirinda itsinda ryihise MK Generation riyobowe na Jamil Kazibwe , Ati” Uyu wiyise Jamil yifuza gukusanya umusanzu w’ amatora ya perezida ateganyijwe muri 2021, turabamenyesha ko ntawamutumye ahubwo yigize umukomisiyoneri, uzagwa muri uwo mutego agatanga amashilingi ye ubwo azahomba kuko nta muntu azabaza”.

Nubwo ibi bikomeje kuvugwa n’ abatari bacye, uyu muhungu wa Perezida Museveni, Maj. Gen Muhoozi ni umusirikare wo mu rwego rwo hejuru wakoze mu nzego zitandukanye muri UPDF yize mu mashuli ya gisirikare akomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’ Epfo, Uganda ndetse no mu bindi bihugu byinshi.

Kuba rero yakwifuza kuyobora Uganda hari abavuga ko ari uburenganzira bwe niba afite izo nzozi ariko byazamushobokera mu gihe azaba yarasezerewe mu ngabo z’ igihugu(UPDF) nk’ uko bitegenywa n’ itegekonshinga ry’ iki gihugu.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru