Yanditswe kuya 2017-11-11 04:29:09
Hope Solo arashinja Blatter kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2044


Uwahoze ari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku isi FIFA Sepp Blatter arashinjwa n’icyamamare Umunyamerikakazi ukina umupira w’amaguru gushaka kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Hope Solo ni umuzamu (gardienne) w’ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe z’Amerika y’abagore, ubwo hari mu itangwa ry’ishimwe( Ballon d’Or) ku bakinnyi bitwaye mu mwaka wa 2013 aribwo Bratter yagerageje kumukorera ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri uwo muhango.

Nkuko ikinyamakuru l’equipe dukesha iyi nkuru cyibitangaza, Hope yagize ati : “Sepp Blatter yankorakoye ku kibuno. Ubwo twari mu muhango wo gutanga Ballon d’Or, mbere y’uko njya gutanga igihembo.”

Solo muri uyu muhango yari yatorewe nk’uri butange igihembo kuri mugenzi we bahoze bakinana mu ikipe y’igihugu Abby Wambach.

Hope ubwo yahaga Ballon d’Or Abby Wambach nk’umukinnyi witwaye neza 2012

Nyuma yo gutangaza ibi Hope yasabye bagenzi be abagore bakina umukino w’umupira w’amaguru kudahishira ihohoterwa iryo ariryo ryose bakorerwa.

Sepp Bratter akaba yaravanywe ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa FIFA nyuma y’amakuru y’uko yakiriye ruswa.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru