Yanditswe kuya 2017-11-11 23:06:25
IZINA RYAWE RYABA ARI RIMWE MURI AYA AKURIKIRA ?
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 5653


iyo umuntu agiye gushinga urugo, burya ngo atekereza ku mwana azabyara,
agateganya imyenda azagurira umwana, igitanda azaryamaho ndetse
n’iterambere ateganyiriza umwana we. Gusa ngo hari ikintu kingenzi
yirengagiza kandi ari icyagakiro muri iki kinyejana tugezemo aricyo, izina
azita umwana we. Burya naryo ngo ryagatekerejweho igihe kirekire akareba
ubusobanuro bwaryo n’andi makuru menshi ajyanye n’ubusobanuro bw’iryo zina
agiye kwita umwana we. Uyu munsi twabateguriye amazina 5 ya mbere wakwita
umwana wawe.

Ku myanya wa mbere haboneka izina ryitwa Emma. Rikaba risobanura ikintu
gisangiwe na buri wese. Cyangwa byose (whole) iri zina ryakomotse mu rurimi
rw’ikidage, mu kidage rikaba ryitwa Ermen.

Ku mwanya wa kabiri haboneka izina ryitwa Liam. Iri zina naryo rikaba
rifite inkomoko mu gihugu cy’ubudage. Rikaba risobanuye ibyifuzo cyangwa
ugushaka k’umuntu. Iri zina rikaba ribyara irindi zina ryitwa William.

Ku mwanya wa gatatu hasangwa izina rya Noah. Iri zina rikaba rifite
ibisobanuro muri Bibiliya. Noah ni izina ry’abahungu. Iri zina rikaba
ryaravuye mu rurimi rw’ igiheburayo. Iri zina rikaba risobanura kumva
uguwe neza.

Ku mwanya wa kane tuhasanga izina ryitwa Olivia. Akaba ari izina
ry’abakobwa. Iri zina ryavuye mu rurimi rw’ikilatini ryitwa Olive. Bwa
mbere ryakoreshejwe n’umwanditsi w’ibitabo witwa Shakespear. Olivia ryari
izina ry’umukinankuru we muri komedi yitwa Twelfth Night mu rurimi
rw’icyongereza. Ryatangiye gukoreshwa mu kinyejana cya 18 na 20. rikaba
rinasobanuye kubaho igihe kirekire.

Ku mwanya wa gatanu tuhasanga izina ryitwa Ava. Iri zina rikaba rifite
inkomoko ahantu habiri. Aha mbere ni mu kilatini. Rikaba risobanura inyoni.
Aha kabiri, ni mu rurimi rw’ igiheburayo. Hakaba haranavuyeho izina rya Eva
uvugwa muri Bibiliya. Iri zina ni iry’abakobwa. Rikaba risobanuye ubuzima.

Burya izina ni ubwoko bw’ ijambo. Iryo jambo rikagufasha gutandukanya
ikintu n’ ikindi. Bikaba byiza iyo uritekerejeho mbere y’ uko umwana wawe
avuka, akareba n’ubusobanuro bwaryo.

Yanditswe na Athanase MUNYARUGENDO


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO

kuki mudashiraho amazina nkasagatwa : jhon nayand nka budunyuri

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru