Yanditswe kuya 2017-11-11 23:10:58
Abanyeshuri batatu bakomerekeye mu imodoka i Toulouse
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 464


Iyi mpanuka ngo yatewe n’umushoferi wari utwaye iyi modoka ubwo yagwaga mu
gatsiko k’abagizi ba nabi mu Bufaransa iToulouse abanyeshuri batatu
barakomereka.

Umugabo w’myaka 23 yaje gukomerekera bikabije muri iyo mpanuka naho abandi
babiri bari mu myaka ya 22 na 23 bakomereka bidakanganye. Ni mugihe
umushoferi w’imyaka 28 wari uyitwaye yaje gukomereka nk’uko byatangajwe na
Pierre-Yves Couilleau ushinjwe ubugenzacyaha iToulouse.

Aho impanuka yabereye
Abakomeretse ni abanyeshuri bo ku ishuri rya ICD-Toulouse International
Business School.

Ku bw’umwaku, umushoferi yaje kujyanwa kuri sitasiyo. Polisi ikaba yavuze
ngo harebwe niba yari yafashe ku biyobyabwenge. Ni ukubera ko n’ubusanzwe
yari yarigeze gukurikiranwaho ibiyobyabwenge.

Couilleau yavuze ko yageze aho impanuka yabereye agasanga itatewe
n’abaterabwoba.

Couilleau yavuze ati”Icyangombwa ni ubuzima bw’abantu kandi uyu mushoferi
yari abigambiriye igihe kigera ku kwezi kugira ngo ahitane ubuzima
bw’abantu.

Meya wa Toulouse Jean-Luc Moudenc yavuze ati” Birababaje kuko ari
ubushotoranyi bwakorewe abanyeshhuri. Tugiye gutanga ubufasha kuri aba
bantu ndetse n’inshuti zabo”.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru