Yanditswe kuya 2017-11-12 21:28:15
Urubyiruko rugomba kwirinda kwinjira muri politiki
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1334


Mu gihugu cya Uganda Porofeseri John Opuda Asibo umuyobozi w’inama Nkuru
y’amashuri Makuru na Kaminuza yabwiye abanyeshuri bo muri kaminuza ya
Bugema ko bagomba kwirinda kwinjira muri politiki bakiri bato.

Uyu muyobozi kandi yabwiye aba banyeshuri bo muri kaminuza ya Bugema ko
bakwirinda gukunda amafaranga cyane bakiri bato.

Porofeseri John Opuda Asibo yagize ati “reka mfate umwanya nshimire buri
munyeshuri wese uri hano gusa mbonereho no kubabwira ko mugomba kwirinda
ibiyobyabwenge,ruswa, ubujura ndetse n’ubusambo bw’amafaranga.”

Opuda yakomeje avuga ko nubwo hanze hari ikibazo cyo kubura kwa kazi
bitakabaye intandaro yo kwinjira muri politiki bakiri bato.Yakomeje avuga
ko urubyiruko rugomba kwihangana kuko hagiye gushirwaho itegekonshinga
ryemerera umuntu ufite imyaka 30 kuba yaba umuyobozi w’Akarere.

Uyu muyobozi yakomeje agira inama aba banyeshuri yuko barinda ubuzima
bwabo kugira ngo batandura agakoko gatera SIDA.Yababwiyeko kandi ko
ubushakashatsi buherutse gukorwa mu kwezi kwa Gashyantare 2017 bwerekanye
ko abantu 230 bandura agakoko gatera sida ku munsi. Yakomeje ababwira ko
abagera kuri 76% ku mwaka bapfa bazize agakoko gatera SIDA.

Perezida Museveni yatangaje ko umuntu yagakwiye kwirinda gukora imibonano
mpuzabitsina kugeza igihe ashakiye, yongeyeho ko unaniwe kwifata
yagakoresheje ubundi buryo bwa murinda kwandura agakoko gatera SIDA.

Opuda yavuze ko mbere yo gusezeranya abantu bazajya babanza kubaka
impapuro zo kwa muganga zigaragaza ko ari bazima nta bwandu bw’agakoko
gatera SIDA bafite.

Patrick Manu Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Bugema yatangaje ko
abanyeshuri bagomba kurangizanya ibitekerezo byiza kugira ngo bakemure
ibibazo biri hanze mu muryango mugari.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru