Yanditswe kuya 2017-11-13 02:06:51
Gikondo : Pasiteri Dura James yasabye abanyeshuri kwirinda amacakubiri
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 790


Pasiteri Dura James w’Itorero Healing and Deliverance Ministry rikorera i
Kanombe yasabye abanyeshuri bo muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya
Gikondo kwirinda amacacubiri aho ava akagera mu buzima bwabo.

Ibi yabivugiye i Gikokondo mu gikorwa cyateguwe n’itsinda risenga GBU (
Group Bible University) cyo guha ikaze abanyeshuri batangiye kaminuza
n’abagiye bava ku zindi kampisi za Kaminuza y’u Rwanda zitandukanye.

Pasiteri Dura James w’Itorero Healing and Deliverance Ministry
Pasiteri Dura, yabasabye gushyirahamwe birinda amacakubiri. Ngo ibi
bizatuma umurimo w’Imana ukomeza kugenda neza.

Yagize ati”1994 urubyiruko rwakoresheje imbaraga zarwo mu gukora jenoside
babiba amacakubiri. Izo mbaraga mufite zirakenewe kugira ngo tuzamure
igihugu cyacu gishingiye ku masengesho yanyu kuko muri imbaraga zacyo”.

Kayigi James umwe bu banyeshuri bashya yagize ati” ubu mfashe ingamba zo
gukorera Imana kandi nshize hamwe na bagenzi bange”.

Dura kandi yababwiye ko iki ari igihe cyo gukoresha ubwenge bavoma muri
Kaminuza mu gukorera Imana. Akomeza avuga ko bakeneye abanyabwenge bava
muri kaminuza kugira ngo bafatanye n’abapasiteri mu guhindura isi.

Yababwiye ko hari ibyiza bazabona igihe bashyize hamwe. “ Nimufatanya
nk’abanyeshuri mugasengera hamwe mwirinda amacakubiri kaminuza izagira
ubuzima ndetse n’igihugu cyacu”.

Yakomeje abaha ingero z’abantu bishyize hamwe bagira ngo bubake umunara wo
kureba Imana. Ni inkuru iboneka mu gitabo cy’Itangiriro 11:6. Ibi ni byo
yashimangiye ko ubumwe bukenewe.

Ni igikorwa cyari cyitabiriwe na Kingdom of God Minisrtry, abagiye
baharangiza, abayobozi b’abanyeshuri ndetse n’abandi.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
venzo

nibyo jandi nibyiza gusa biba bigoye guca amacakubiri mubanyeshuri Wenda kubera imana bizakunda

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru