Yanditswe kuya 2017-11-12 21:54:04
Kingdom of God Ministry yasusurukije abo muri Kampisi ya Gikondo
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 465

Byari ibihe bidasanzwe ubwo Kingdom of God Ministry yataramiraga
abanyeshuri ba Gikondo. Ni igitaramo cyari cyateguwe n’itsinda risenga GBU
(Groupe Biblique Universite) ubwo hahabwaga ikaze abanyeshuri batangiye
kaminuza ndetse n’abagiye bava ku yandi makampisi atandukanye.

Uyu wari umugoroba bamwe bakunze kwita uw’ishiraniro babifashijwemo na
Kingdom. Iyi minisiteri yasusurukije abari bari mu birori.

Jamviier Kayigi, umwe mu banyeshuri bashya muri kaminuza arasobanura uko
yagize ibihe bidasanzwe “ numvise ngaruye ibyiringiro by’uko Imana igikora
imirimo….ubu ndabohotse kuko nongeye kwigira hafi y’Imana”.

Abari aho, bagaragazwa n’akanyamuneza ku maso aho Kingdom of God Ministry
yabasusurutsaga. Abasore n’inkumi ba Kingdom bakoresheje imbaraga zabo.

Iri ni ibanga bafite aho barikura. Mike Umuyobozi wa Kingdom of God
Ministry ararisobanura” kugira ngo turirimbe abantu b’Imana bafashwe tuba
twabanje ku byingingira ku Mana twanabisengeye”.

Nk’uko umuyobozi waryo akomeza abisobanura, avuga ko ubu bagiye gukora
ibikorwa bitandukanye. Ibi birimo gukora amashusho y’indirimbo zabo,
gushyira hanze izindi ndirimbo ndetse n’ibikorwa by’urukundo.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru