Yanditswe kuya 2017-02-02 05:15:11
Icyo wamenya kw’ isuzumiro ry’ indwara zose ryitwa Saint Peter
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 514

Sait Peter, n’isuzumiro ry’indwara nyinshi rikorera mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyarugenge Akagari ka Kiyovu munsi ya Camp Kigali ku muhanda uva Onatracom werekeza ku CHUK. Iri suzumiro ripima indwara zose kandi ukanahava baguhaye ibisubizo by’ indwara bagusanganye. Twarabegereye tubabaza byinshi ku bijyanye n’ indwara basuzuma nabo baduha ubusobanuro bwimbitse.

HATEGEKIMANA Paul : yadusobanuriye ko isuzumiro St Peter barishinze mu mwaka wa 2009 icyo gihe bakaba barakoreraga mu mugi rwagati ahazwi nka Matewusi. Muganga PAUL Hategekimana yatubwiye ko bapima indwara zose bakanakira abo ibindi bitaro byaboherereje.

Baje kuva Matewusi bajya gukorera munsi ya Camp Kigali mu rwego rwo kwagura imikorere yabo no guha ubwisanzure ku baje babagana kuko byoroshye kuhagera kandi hakaba hanisanzuye kuburyo uzanye n’ ikinyabiziga byakorohera kukinjiza mu rupangu kandi kinafite umutekano uhagije. tariki 1/1/2017 bongereyemo n’ ivuriro.

Tumubajije impamvu bongereyemo n’ Ivuriro kandi baratangiye ar’ isuzumiro gusa Muganga Hategekimana, yadusobanuriye ko har’ igihe basuzumaga umurwayi urembye cyane bigasaba ko uwo umurwayi asubira mu bitaro byamutumye ibizamini by’ indwara arwaye bitewe rimwe na rimwe n’ uko uwo murwayi arembye cyane bikamunanira gusubira mu bitaro bityo bahitamo kongeramo n’ Ivuriro kugirango barusheho korohereza abarwayi babagana. Yanatubwiyeko mu minsi iri mbere begiya kuzana n’ inzobere mu kuvura indwara z’abana niz’ abadamu kugirango barusheho kunoza imikorere iboneye.

Kandi bakaba banapima ADN mu rwego rwo gufasha abitana bamwana bamwe bihakana umwana abandi bashaka kwishyiraho umwana utari uwabo iki kibazo gikunda no kugaragara ku miryango no kubatararushinga. Twamubajije ibibazo by’ uko ibiciro byabo bihagaze, atubwira ko icyo bashyize imbere ari ugupima no kuvura iby’ ibiciro bakabijyamo bitewe n’ amikoro ya buriwese hari n’ igihe kandi banakira abo CHUK yaboherereje. Muganga HATEGEKIMANA Paul, hari n’ Inama agira aba Nyarwanda.

Ababagira inama y’ uko mbere yo kwivuza babanza bakisuzumisha bagahabwa imiti ijyanye n’ indwara barwaye kuko hari ibitaro bimwe na bimwe bitanga imiti bitabanje gupima umurwayi ahubwo bikamuha imiti bikurikije ahoyababwiye aribwa ibi bikaba byazanira rimwe na rimwe umurwayi ibibazo bikomeye kubera icyo kintu cyo kugereranya ukoresheje inyurabwenge risanzwe kuko aha ngaha kwibeshya biba byoroshye.

Byanditswe na : KAMARO Platnumz


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru